Abadepite bagaragaje impungenge ko gusubukura amashuri muri Nzeri haba hakiri kare

Bamwe mu Badepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bagaragaje impungenge ko abanyeshuri nibatangira kwiga muri Nzeri, bashobora kuzanduzanya icyorezo cya Covid-19.

Gusubukura amashuri bizasaba kubanza gushishoza
Gusubukura amashuri bizasaba kubanza gushishoza

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yabasubije ko mbere y’uko kwezi kwa Nzeri bidashoboka ko amashuri yafungura, ariko ibyo kuzafungura nyuma yaho ari ibyo kwitondera, ariko bizafatwaho umwanzuro hagati mu kwezi gutaha kwa Kanama.

Depite Rwaka Pierre Claver, yagize ati “Abana bakumbuye bagenzi babo, ujya kumva umwana agira ati ‘Nimbona runaka nzamuhobera’, jyewe mfite impungene kuri bariya bana igihe bazaba basubiye ku ishuri mu kwezi kwa cyenda”.

Akomeza agira ati “Ndagira ngo twumve turuhutse mu mutima, kuko tugendeye ku mibare y’abana muri buri shuri, ntihazabamo abari munsi ya 50, ese bazahana intera bate”!

Hari na Depite Dr. Frank Habineza, uvuga ko agendeye ku gihe cyatanzwe cy’uko amashuri azatangira muri Nzeri, kandi Leta ivuga ko icyorezo Covid-19 kizaramba, ndetse n’ibikorwa byo kubaka amashuri bikirimo, asanga igihe cyatanzwe ari kigufi cyane.

Depite Mukabunani na we yunze mu rya bagenzi be, avuga ko ukwezi kwa Nzeri ari igihe cya hafi, ku buryo ngo hakenewe ubundi buryo bwo kwigisha abana mu gihe bitashoboka ko amashuri afungurwa muri kuriya kwezi.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko bizagera hagati mu kwezi kwa munani hamenyekanye igihe amashuri azatangirira.

Ati “Twavuze ko mbere y’ukwezi kwa cyenda gufungura amashuri bitazakunda, ariko nyuma y’ukwezi kwa cyenda ari ibyo tuzaganiraho.

Gutangira amashuri buriya biragoye kuko ni abana bato, nyuma y’ukwezi kwa cyenda tuzabireba, ntabwo twaroha abana bacu, tuzabyitondera ntabwo tuzabyihutamo cyane”.

Minisitiri w’Intebe avuga ko icyizere cyo gufungura amashuri mu kwezi kwa Nzeri kizanashingirwa ku myiteguro yo kubaka ibyumba by’amashuri birenga ibihumbi 22,500 hirya no hino mu gihugu.

Ubucucike bw’abana mu cyumba cy’ishuri hari aho bwagiye bugera ku bana 80. Amashuri abanza kuri ubu arimo abarenga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 500, ayisumbuye akaba arimo ibihumbi 800.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 19 )

Mwiriwe neza. Ndashimira abantu mwese mwatanze ibitekerezo byanyu.ark nawe uri umuyobozi wakora iki ko mbona twese twirirwa dushaka imirimo irimo nizonshingano.kugeza ubu umuti nturaboneka.2 urukingo nta rwo. Kdi indwara yo irahari. Ko ubukungu bwacu mubuzi nabanyeshuri dufite muzi imyitwarire yabo no mungo babananiye umunsi bazarwara bazi gira muri quarantine?
Reta ushyiraho ishuri namavuriro izi ibyabonestse ibibura nigihe bizatwara mugabanye igitutu iyi nintambara tutagomba gufata risk kubana ibisabwa nibiboneka baziga. Kdi mube mubigisha ikinyabupfura bazaze bazi kubahiriza ababarera ndabizi benshi babananiye murabahirikira abarimu

Kdi murakoze

Emmy yanditse ku itariki ya: 24-07-2020  →  Musubize

Erega ikibazo abantu tutabona nikimwe turacyafata covid19 kimwe nizindi ndwara!! Ndakeka ko ntamuntu numwe uzi igihe iyi ndwara izarangirira.rero gukomeza gufunga amashuri rwose ntamuti mbonamo. Ubu se imaze imyaka 5 byagenda bite?? Numva twakaza ingamba zo kwirinda ubundi amashuri agafungurwa. Erega murebe nibindi bihugu byose birimo kwimenyereza kubana nayo!!

Kubya kaminuza ho rwose birashoboka ko bafungura bakavanga E learning na in class learning bubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo.

Murakoze

Wellars yanditse ku itariki ya: 28-07-2020  →  Musubize

Hashakwe uburyo bwo kurinda icyo cyago amashuri afungurwe kuko no muri tanzania bariga kd ntibari kwandura nko mu rwanda kd byitwa ko turi muri guma murugo.abadepite bajye bareba n’ingaruka byagira hashize igihe kinini amashuri afunze pe.mutabare abana n’ababyeyi babo erega mufungure amashuri bitarenze mukwa cyenda.

SAM TAKGU yanditse ku itariki ya: 23-07-2020  →  Musubize

Muraho neza bayobozi dukunda. Ndagirango mumbwire ese Covid-19 iramutse izakira mumyaka ibiri iri mbere nibwo twasubira kwiga? Yego ntitwanze ko twaguma murugo kugirango twirinde ariko turarambiwepe ? Byibura niharebwe uburyo bwashyirwaho bwo kwirinda mumashuri. Banyakubahwa turabasabye mubyigeho turebeko twasubira k’ishuri murakoze@

Ntawukuriryayo jean Baptiste yanditse ku itariki ya: 23-07-2020  →  Musubize

Ariko se nabiramuka bidakunze gufungura aba bana baziga bingenze gute koko? gusa mubyigeho twese dukumbuye abana kwishuri

Munyakayanza Silas yanditse ku itariki ya: 22-07-2020  →  Musubize

[email protected] nkeka ko leta y’urwanda itakora ikosa ryo gushoba abana muri covid!! Naho ibyo frank avuga n’abagenzi be ntibishoboka kuko this pandemic ishobora no kumara 20 years !!! Abana bazaba bagitegerej?? Ingamba zizafatwa ariko abana bige. Arko kuki ministry of education ariyo bakinamo burigih?? Abo badepite baba rwose batashishoj.

Niyonkuru patience yanditse ku itariki ya: 22-07-2020  →  Musubize

Ibi nibyo uretse ko gutinda mu ngo kw’abana(guma mu rugo )ni hiyongeraho andi mezi bizongerera abana ibyago byo kureka ishuri burundu cyane cyane abaturuka mu muiryango itifashije,
Gusa leta y’ u Rwanda tuyizeyeho ubushishozi

Leonard yanditse ku itariki ya: 23-07-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka