Ababyeyi bateje impagarara ku ishuri no ku murenge barabifungirwa

Ku rwunge rw’amashuri rwa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza, abana babiri bavukana bahanganye n’abarezi, ababyeyi babo na bo babizamo nuko bibaviramo gufungwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwabicuma, Ingabire Claire, avuga ko ibi byabaye ku wa gatatu tariki 12 Gashyantare 2020. Abanyeshuri bahanganye n’abarezi ni umuhungu wiga mu mwaka wa gatanu, na mushiki we wiga mu wa gatandatu, bose mu mashuri yisumbuye.

Ingabire yagize ati “Nagiye kuri iri shuri mpurujwe, mpageze bambwira ko imvano y’amakimbirane ari ukuba umuhungu wiga mu wa gatanu yaravunnye umukubuzo w’ishuri mu ntangiriro z’igihembwe, umuyobozi w’ikigo amusaba kuzazana umushyashya, undi ntiyawuzana.”

Umuyobozi w’ishuri amusanze mu ishuri ejobundi tariki 12/2/2020, yamwibukije ko yari yamubwiye ko azagaruka kwiga azanye undi, maze aho gusohoka ngo ajye kuwushaka, ashaka gukubita umuyobozi.

Akomeza agira ati “Umwarimu wari mu ishuri yatabaye umuyobozi w’ikigo, agundagurana n’umwana amubwira ngo reka nkubite iki kigore. Icyo kigore ni umuyobozi w’ikigo yamubwiraga.”

Bakiri muri ayo, mushiki w’umuhungu yaturutse mu ishuri yigiramo na we aza kurwana, umuyobozi ushinzwe amasomo na we atabaye, wa mukobwa na we ngo amufata mu mashati.

Ubwo bari ku ishuri hamwe n’inzego z’umutekano, bari kubaza abana bigana uko byagenze, ba bana bateye amahane na bo bapfukamye mu ishuri imbere ya bagenzi babo, ngo bagiye kubona babona ababyeyi babo baje nk’abiteguye kurwana, bari kumwe na mukuru wabo utakiga.

Gitifu Ingabire ati “Rwose baje nk’abaje mu ntambara. Umuriri bari bafite bavuza induru utuma abana bari mu yandi mashuri basohoka. Bakubita urugi rw’ishuri twarimo, babwira abana bati ‘muhaguruke twigendere’.”

Ngo bagerageje kubasaba kumva uko ikibazo cyifashe, aho kubatega amatwi ahubwo barabasunika maze barigendera n’abana babo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda, na we avuga ko ari uko byagenze, akanongeraho ko umuhungu washatse gukubita umuyobozi w’ikigo n’ubundi asanganywe imyitwarire itari myiza.

Kandi ngo aba babyeyi baje gufungwa kubera amahane bakomeje gutera no ku biro by’umurenge, aho bari bahamagawe kugira ngo bagirwe inama.

Ati “Ku murenge bagerageje kubasaba guhana abana babo, aho kumva batera amahane, maze babajyana kubafunga kuri polisi kugira ngo amahane acogore. Icyakora umugore ntiyarayemo, n’umugabo ku wa gatanu mu gitondo yaratashye.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 29 )

Hajye hakorwa iperereza Ku mpande zose, kuko n’ubwo abana bagira amakosa, n’Abayobozi nabo hari igihe bayagira.

Sakega yanditse ku itariki ya: 16-02-2020  →  Musubize

Ubuyobozi bw’ishuri ubuyobozi by’umurenge aha harimo kubogama kugera no kuri mayor mwahondaguye umuhungu mushiki we aratabara ababyeyi babajwe nuko mwabahondaguriye abana nabo murabafunga murwego rwo guhishira abo bayobozi no gucecekesha abo babyeyi muhita mujya no kuri Kigali today kwandikisha inkuru muri abahemu

Kalisa yanditse ku itariki ya: 16-02-2020  →  Musubize

muvandimwe dominique ndakunenze cyane kuko udaha agaciro abarezi nabayobozi,twize dutinya abayobozi abalimu ntibyavugagako twabatinyiraga ihohoterwa ni sinye yicyubahiro twabahaga none nkwibarize umwana utinyuka cucakira umuyobozi we ubyumva ute?ese umuturage udacira bugufi ubuyobozi we amaze iki? ntabwo nize amategeko ariko bagakwiye gufungwa.kuki se iyo baguhaye convocation ya police utekereza cyane kandi ukajyayo uciye bugufi.ntibashobotse pe.

kalisa yanditse ku itariki ya: 16-02-2020  →  Musubize

Birababaje. Buriya uwakubwira amanota uriya mwana yimukanye, watangara. Kwiga ni ukubinginga arega! Uzi ko umunyeshuri isigaye akubita umuyobozi w’ikigo cg disciplineur agakomeza akiga kuri icyo kigo!? Ngaho mumbwire icyo bagenzi be bazasigara bigengesereyeho!? Education y’ubu ni ugutega ibitugu barezi mwe!

Alexis yanditse ku itariki ya: 16-02-2020  →  Musubize

Abana bubu rwose ntababeshye, imyitwarire mibi bagira bayifashwamo nababyeyi babo hanyuma abarezi babo bakabigenderamo rimwe na rimwe. Nkubu hari aho nzi birukanye abana babibi babaha icyitwa weekend babaziza ko babafashe bari kunywa urumogi. Igihe cyo kugaruka bazananyr bababyeyi babo. Umwe mu babyeyi arasara cyane ngo umwana we nta nubwi azi nuko urumogi rusa. Ngo bareke guteza urubwa uwo mwana. Umuyobozi ushinzwe imyitwarire yahise asaka uwo mwana, mu bintu yari yazanye asanga nubundi umwana yazanye udupfunyika dutatu twurumogi, yadushyize mu gikopo cyamavuta ya movit

Arjun yanditse ku itariki ya: 16-02-2020  →  Musubize

Mureke abantu bitware bijyanye nimitekerereze yabo baziboneraho. Uwanze kumva ntiyanze no kubona

emmy yanditse ku itariki ya: 16-02-2020  →  Musubize

Ariko njye ndibaza ! Nk’iyo Leta yumvishije ibyo bintu nukuntu Ishyigikige about bana yo yumva Hari Aho tuganisha abanyarwanda b’ ejo hazaza? Babahaye uburenganzira burenze nabo bishyiraho . Directrice wakubiswe niyihangane umurindi bawutizwa na Leta gusa nayo isubize amaso inyuma irebe igikwiye gukorwa nukuri naho ubundi abareze turagwndesheje. Umwana aramara ukwezi ataza mi ishuri ngo nakore ibizamini cya Leta barangiza ngo First grade nyamara ahaaaaa!

Alias yanditse ku itariki ya: 16-02-2020  →  Musubize

Yewe abana b ubu ntibyoroshye. Aho magarariye ababyeyi ku kigo cy ishuri, umwana muri ki cyumweru dusoje inama ya Komite y ababyeyi, yarwanye n undi mwana bageze imbere yacu kuko amasaha yo gutaha yari agiye kugera. Umusekirite agize ngo arakiza umwanaw umuhungu usanganywe imyitwarire mibi ku kigo, agufarira sekirite umujugunya nk iriya umudamu ukora isuku agize ngo arashaka kubakiza amutera ikofe, tuba turahageze, ngize ngo ndafata uwo mwana, sinakubwira iyo ntaba nkibitseho ubunararibonye mu by umutekano, aba yaramazemo umwuka pe. Rero abana b ubu cyane cyane abarengeje imyaka yo kuba bakagombye kuba batakiri mw ishuri yo ku rwego bariho, biyumvamo nta wabavuga. Bagira urugomo ku bana bato no ku barezi, sinzi ikizakorwa, kubera uburezi kuri bose.

Sayles yanditse ku itariki ya: 16-02-2020  →  Musubize

Ikigaragara wize urumuswa nabanabawe nabaswa

Ufite ubwenge hafi yantabwo
Wowe usuzugura mwarimu nkande
Uwomwana wawe kutamugumana ukamwiyigishiriza

Mamenero yanditse ku itariki ya: 16-02-2020  →  Musubize

Nanjye ntiwampondagurira umwana ngo nkwemerere ibibera mubigo byamashuri nukubyitondera ubwo bahondaguye umuhungu mushikiwe ajekubaza bimwe byokwigira abayobozi bikaze nawe barakubita ibaze iyo ntambara iva kukigo ikageraho batabaza ababyeyi babana bakarinda iyo bagera kukigo hakiri intambara urunva byari byoroshye ahubwo polisi yafunze abo babyeyi nabana aho batabajije ikigo niba gihanisha inkoni ibibazwe abana bari kubirukana bakabatuma ababyeyi hatabayeho kwiha gukubita ubwo bashatse kubakubita biba intambara abayobozi bibigo byamashuri mwisubireho

Ngutete joana yanditse ku itariki ya: 16-02-2020  →  Musubize

Nanjye ntiwampondagurira umwana ngo nkwemerere ibibera mubigo byamashuri nukubyitondera ubwo bahondaguye umuhungu mushikiwe ajekubaza bimwe byokwigira abayobozi bikaze nawe barakubita ibaze iyo ntambara iva kukigo ikageraho batabaza ababyeyi babana bakarinda iyo bagera kukigo hakiri intambara urunva byari byoroshye ahubwo polisi yafunze abo babyeyi nabana aho batabajije ikigo niba gihanisha inkoni ibibazwe abana bari kubirukana bakabatuma ababyeyi hatabayeho kwiha gukubita ubwo bashatse kubakubita biba intambara abayobozi bibigo byamashuri mwisubireho

Ngutete joana yanditse ku itariki ya: 16-02-2020  →  Musubize

Nkuko byagararajwe umwana yarasanzwe afite imyitwarire mibi wakwibaza umwana utinyuka kurwana n’umuyobozi w’ishuri. Imagine?!ababyeyi bamwe na bamwe usanga aribo ntandaro y’imyitwarire mibi y’abana babo aho kubahana bakabasuzuguza abarimu n’ubuyobozi bw’ikigo.Ababyeyi bameze batyo bakwiye kwisubiraho. Bagafatanya n’ikigo kurera abana bafite indangagaciro nakirazira biboneye.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 16-02-2020  →  Musubize

Nubwo nanjye ntari mpari ariko ahahantu barimo akarengane tu!uwo muryango ndawihanganishije

Hadji yanditse ku itariki ya: 16-02-2020  →  Musubize

nukuri birabaje ese ndashaka kureba ukuntu aba babyeyi babimenye? gusa abayobozi nabo banjye bitonda mu miyoborere yabo.

nsengiyumva emmanuel yanditse ku itariki ya: 16-02-2020  →  Musubize

Arko twagiye tubaha abarezi kweri ababyeyi nabo ntibagaragaje imico myiza mucyahe umwana nanyina cyane nyina Murkoze birababaje pe

niyo yanditse ku itariki ya: 15-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka