
Kuva mu mpera z’icyumweru gishize nibwo imirimo yo gutunganya ikibanza yatangiye, hatemwa ishyamba ry’ahazasizwa, byatumye hari n’ababyeyi baza kwihera uko hakorwa, ibintu bafataga nk’inzozi zigiye kuba impamo.
Nyirakwezi Sophie, umwe mu babyeyi bari baje kwihera ijisho, yagaragaje akanyamuneza aterwa n’iri shuri rikuru ry’imyuga IPRC,rigiye kubakwa i Nyabihu.
Yagize ati “Perezida wacu aragahora ku ngoma,arakabyara aheke. Nta n’undi muntu twabona nkawe. Abana bacu dukeneye kugira ngo bazahigire. Ni kure bajyaga. Tugize amahirwe kuko hano batuzaniye aho abana bacu bazajya bigira imyuga hafi.”
Yongeyeho ko iri shuri rigiye guhesha agaciro urubyiruko n’abaturage b’i Nyabihu Nyabihu, kuko abazaryigamo bazagira agaciro ku isoko ry’umurimo bakihangira imirimo bagatera imbere.
Karehe Bienfait umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, yavuze ko bizafasha abana bajyaga kwiga kure bakurikiye amashuri y’imyuga.
Ati “Bajya bavuga ngo umwana w’umufundi arabwirirwa ntaburara, bivuze ko ubumenyingiro ari igisubizo ku bana bacu mu kwiteza imbere no kwihangira imirimo.”
Uwanzwenuwe Theoneste, umuyobozi w’akarere, avuga ko imyiteguro yo kubaka iri shuri yatangiye kandi ko biteganijwe ko rizubakwa mu gihe cy’umwaka umwe.
Iri shuri rikazubakwa kuri hegitari 12, esheshatu muri zo zamaze kwishyurwa ari nazo zatangiye gutunganywa ngo imirimo itangire n’izindi bikazarangira vuba.
Iyi mirimo yo kubaka ikazakorwa binyuze mu kigo cyita kuby’ubumenyingiro (WDA). Gusa ingengo y’imari kubaka iri shuri bizatwara ntitangazwa kuko itaranozwa neza
Perezida Kagame yemereye iri shuri abaturage ubwo yasuraga Nyabihu muri Kamena 2014.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
N’utema kimwe jya utera 2