Umwaka w’Amashuri 2015-2016 ngo uzatangira KIM yarabaye Kaminuza
Ishuri Rikuru rya KIM (Kigali Institute of Management) rigiye gutangiza icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) n’amashami mashya ritagiraga mu mwaka w’amashuri wa 2015- 2016, ngo bikazatuma rireka kwitwa Ishuri rikuru (Institute) ahubwo rikitwa Kaminuza (University).
Byatangajwe n’ Umuyobozi w’Icyubahiro wa KIM, Peter Rutaremara ,mu gikorwa cyo kwemeza integanyanyigisho nshya zizajya zihabwa abanyeshuri bo muri KIM, cyabaye kuri uyu wa 7 Nyakanga 2015.

Muri iki gikorwa kitabiriwe n’abafite aho bahuriye n’uburezi ndetse n’ibigo by’ubucuruzi bikorana bya hafi na KIM, hagaragajwe ko ibisabwa byose bihari kugira ngo gahunda yo kwigisha icyiciro cya gatatu cya kaminuza izatangirane n’u mwaka w’amashuri 2015-2016, kuri ubu ngo hakaba habura ko urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi rubyemeza .
Peter Rutaremara yavuze ko kuvugurura amasomo atangwa muri kaminuza bikorwa hagamijwe kujyanisha amasomo yigishwa n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo, akaba ari yo mpamvu bifuza ko umwaka w’amashuri utaha hari amasomo aziyongera ku yo batangaga ndetse hakiyongeraho n’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu by’icungamutungo.

Yagize ati “Impamvu porogaramu nshya zijyaho ni ukugira ngo zisubize ibibazo biba biriho ku isoko ry’umurimo. Nyuma y’imyaka icumi KIM ibayeho hari andi masomo mashya twasanze akenewe ku isoko ry’umurimo bityo akaba arimo kwemezwa akazatangira kwigishwa mu kwezi kwa Nzeri mu itangira ry’umwaka w’amashuri 2015-2016.”
Ku bijyanye no gutangiza icyiciro cya gatatu cya kaminuza, Rutaremara avuga ko ntawe ukwiye kugira impungege kuko gahunda zose zipanze neza ku buryo bazatangirana n’umwaka w’amashuri utaha.
Ati “Muri KIM tujya gukora ikintu twagiteguye neza, abarimu b’abahanga ndetse n’inyubako bizaba bihari mu mwaka w’amashuri wa 2015-2016, igisigaye gusa ni uko ‘Education Hight Council’ ibyemeza kandi kuko serivisi zo mu Rwanda zihutishwa twizeye neza ko mu kwezi kwa cyenda izo gahunda nshya zizaba zatangiye.”

Abaziyandikisha kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri KIM bari basanzwe barahize ngo bazagabanyirizwa ibiciro.
Kagame Geoffrey,Uumuyobozi w’Abanyeshuri biga muri KIM, yatangaje ko kuba hagiye gufungurwa amashami mashya bigiye gutuma abazaza kwiga mu mwaka utaha bagira amahitamo menshi bitandukanye n’uko byari bisanzwe.
Yagize ati “Ikibazo wasangaga abanyeshuri bafite, bazaga kwiga badafite amahitamo y’ibintu byinshi bakiga bikeya bihari, ariko ubu kuko hagiye gutangira Bsc.Economics , Bsc.Computer Science ,Bsc Logistics and Supply Chain Management na Bachelor of Business Education hazabaho amahitamo atandukanye bige babyishimiye.”
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza Turashima Leta Yu Rwanda Ikomeje Guteza Imbere Uburez
kwiga muri kim bisaba iki?ndavuga amanota,ibyangombwa..ese ibyicirobyokwiga bigabanyijemo gute?ndavuga kubiga mugitondo ,nyumayasaasita,n’ikigoroba amasaaha apanze ngute?ese ishuri niryo rishakira umunyeshuri sitaje?bishyura angahe per year.
NDANGIJE SECONDAIRE URIYA MWAKA WA 2014 NASHAKAGA KUBAZA AMAFARANGA YISHYURWA NIBINDI BIKENERWA NAMANOTA YIFATIZO MWISHURI RYANYU KIM BIRASHOBOKA KO NABONA UBUSOBANURO?.MURAKOZE
Ni byiza nukuri. Kdi courage kubabifite mu nshingano bose