Umuyobozi wa E.S Mutendeli n’abarimu 2 bari mu maboko ya Police
Kuva ku mugoroba wo kuwa Kane, umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya E.S Mutendeli, abarimu babiri n’animateri bari mu maboko ya Polisi, bakurikiranyweho icyaha cya ruswa. Bibaye nyuma y’iminsi micye abanyeshuri barenga kuri 200 bari bahawe ishuri muri iki kigo birukanwe.
Intandaro y’ifungwa ry’abo bayobozi ni itangwa ry’amashuri ku banyeshuri ku buryo bunyuranyije n’amategeko mu bigo bya leta, byakozwe n’umuyobozi w’ikigo Gapira Maombi Bonneur.
Abarimu bari mu maboko ya police ni uwitwa Habyarimana, Muhayimana Jean Damascene na animateri Munyeshyaka Alexandre.
Abanyeshuri bari bahawe imyanya ni abari bavuye mu bigo byigenga, abandi bava mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12.
Bamwe mu banyeshuri bari birukanywe.
Bivugwa ko hari n’abakozi bo muri iki kigo basabaga amafaranga abanyeshuri mu rwego rwo kubasabira ishuri. Nyuma y’uko abo bana birukanwe nibwo abatanze amafaranga batangiye kuyishyuza.
Impaka ku bana basabaga gusubizwa amafaranga nizo zatumye Polisi ya Kibungo ita muri yombi abo barezi, ku cyaha yise ruswa.
Amakuru avugwa ko abo barimu basabaga abanyeshuri amafaranga ibihumbi 20 kugira ngo babasabire ishuri. Polisi nayo irabyemeza, ikavuga ko mu bafunzwe hari uwiyemerera ko yakiriye ibihumbi 40 ariko akaza kuyasubiza abonye bikomeye.
Gapira Maombi uyobora iki kigo we ntakurikiranyweho ruswa ariko arashinjwa kutita ku nshingano ze no kurenga ku itegeko, aha abanyeshuri biga mu bigo byigenga ishuri mu kigo cya leta.
Gapira yiregura avuga ko yatanze imyanya kuko yabonaga ikigo cyari gisohotsemo abana benshi bari barangije uwa gatatu n’uwagatandatu. Avuga ko ikigo cyari cyasohoye abageraga kuri 300 kandi atizeye ko abo leta ihohereza bazaza kuhiga.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Turashimira Police kubwo kurenganura abo bana.
uyu muyobozi arazira ubusa gutanga amashuri mugihe abandi bataje kuhiga. nonese leta yishimira ko umubare wiga uba mucye kandi imyanya ihari byari kuba bibi iyo aba yarakiriye ruswa ahubwo ni umugabo bose bakore nkawe benshi mubayobozi bibigo bakiraruswa ubundi bakagendera kucyene wabo uyu niba atanga amashuri gusa atitaye kucyene wabo na ruswa ni umuntu mwiza