Ubuhanga bw’amashuli makuru na za kaminuza mu Rwanda bugiye kujya busuzumwa
Ubwo Minisitiri w’Intebe yafunguraga ku mugaragaro ishami ry’ishuli rikuru ry’abadivantiste rya Kigali (INILAK) riri i Nyanza yatangaje ko amashuli makuru na za kaminuza zo mu Rwanda agiye kujya akorerwa isuzuma kugira ngo harebwe ubuhanga bw’abanyeshuli zishyira ku isoko ry’umurimo.
Muri uwo muhango wabaye tariki 30/08/2012, Minisitiri w’Intebe yasobanuye ko guhera uyu mwaka wa 2012 mu mashuli makuru na kaminuza zose hazakorwa isuzuma kugira ngo harebwe ubuhanga bwazo. Nyuma y’iryo suzuma buri kaminuza izahabwa amanota ndetse hagaragazwe n’uko zikurikirana mu bijyanye n’ireme ry’uburezi buhatangirwa.
Dr Habumuremyi Pierre Damien asaba abanyeshuli cyane cyane abo mu ishuli rikuru rya INILAK ishami rya Nyanza kujya ku isoko ry’akazi ari abahanga kandi bakarangwa n’ikinyabufura. Yagize ati : “ kwiga ntabwo ari ukujenjeka”.
Ashingiye ku bushakashatsi bwakozwe, Minisitiri w’Intebe yavuze ko kugira ngo igihugu gitere imbere gikeneye nibura abaturage barangije kaminuza bangana na 10% nyamara ngo mu Rwanda abize kaminuza ntibaragera ku gipimo kingana na 2% .
Minisitiri w’Intebe avuga ko abayobozi b’amashuli makuru na za kaminuza mu Rwanda bagifite akazi katoroshye ko kwigisha Abanyarwanda benshi kugira ngo hasibwe icyo cyuho.

Icyakora yavuze ko umubare w’abantu benshi bize kaminuza atari byo bikenewe ngo ikigenewe ni ukugira abantu b’intiti kandi bajya ku isoko ry’umurimo bashoboye gutanga umusaruro ushimishije mu byo bahamagariwe gukora.
Yifurije ishuli rikuru rya INILAK kurushaho gutera imbere ndetse asaba ko abaturage bayituriye yababera igisubizo ku bijyanye n’imibereho myiza yabo.
Muri rusange Minisitiri Habumuremyi yashimiye ubuyobozi bwa INILAK gukomeza gutera imbere yagura ibikorwa byayo byiza bijyanye no gushyigikira uburezi bufite ireme kandi bubera igisubizo Abanyarwanda bose.
Umuhango wo gufungura ku mugaragaro ishuli rya INILAK Nyanza witabiriwe n’abayobozi batandukanye ku rwego rw’intara y’Amajyepfo barimo Guverineri Munyantwari Alphonse na Dr Habarebamungu Mathias, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuli abanza n’ayisumbuye.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Aho gusuzuma za kaminuza hasuzumwa abazigamo hakoreshwejwe ikizami.
Ikindi bakigaho bakiga kukibazo cyabantu bagera mu kazi bakamburwa,abandi bakirukanwa mu buryo bunyuranije n’ amategeko.cyane cyane ibi bigargara mu bigo byigenga mu bitangazamakuru.
Nibyo koko ni ukwiga imgamba zo kwihangira imirimo. Ntimuzi se ko niyo wacuruza inyanya ariko ufite mu mutwe hafungutse ugera ku ntego. Ahubwo kaminuza nizikomeze ziyongere kuko 12 years basic education nazo zigiye gusohora abanyeshuri benshi bityo rero bazabone aho biga. Courage INILAK.
Eeeeeeeeeeh, kumbi mu Rwanda abize kaminuza ntibaragera ku gipimo kingana na 2%, ko mbona nabo barabuze akazi ubwo nibagera kuri 10% bizaba ari byiza, ariko nukwiga ingamba zo guhanga imirimo mishya.