UNHCR yahaye abanyeshuri b’impunzi ibikoresho by’ikoranabuhanga

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), ku wa 24 Ugushyingo 2021 ryatanze Mudasobwa 185, ‘tablets’ 1.680 n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga, babishyikiriza Ikigo gishinzwe Uburezi cy’u Rwanda (REB), mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri yigamo abana b’impunzi.

Umuhango wo gutanga ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga wabereye mu ishuri rya GS Paysannat LC, rimwe mu mashuri yakira abana b’impunzi baturka mu Nkambi ya Mahama n’abandi baturuka hirya no hino mu Murenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe.

Boubacar Bamba, Umuyobozi mukuru wungirije wa UNHCR mu Rwanda, yavuze ko iyo ari imwe muri gahunda za UNHCR, zo gukorana na Guverinoma y’u Rwanda, bafasha mu kuvugurura ireme ry’uburezi mu bana bari mu nkambi z’impunzi n’abana baturanye n’inkambi z’impunzi binyuze mu ikoranabuhanga.

Yagize ati “Uburezi ni ikintu cy’ingenzi kuri Guverinoma, UNHCR n’abafatanyabikorwa bacu ni ngombwa ko natwe twita ku burezi, kuko ni inzira imwe ifasha abantu kwiga no kuzashobora kwigira mu buzima nyuma yo kurangiza amasomo yabo ”.

Uwo mushinga wo gutanga ibikoresho no gufasha abana b’impunzi ziri mu Rwanda kwiga neza no kwinjira mu ikoranabuhanga , UNHCR iwufatanyamo n’abafatanyabikorwa bayo nka ADRA na World Vision, ukazatanga ibikoresho by’ikoranabuhanga mu mashuri 15 ya Leta yakiriye abana b’impunzi.

Ayo mashuri aherereye mu Turere twa Gatsibo, Gicumbi, Kirehe, Gisagara, Nyamagabe na Karongi. Iyo porogaramu ikazagera ku banyeshuri 17.952.

Dr. Christine Niyizamwiyitira, Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga mu ishami ry’uburezi muri REB yashimiye UNHCR kuba yarubatse ibyumba bitatu by’ikoranabuhanga mu nkambi z’impunzi eshatu za Nyabiheke, Mahama na Kiziba, bifasha mu gutanga uburezi burimo ikoranabuhanga, bikongera umusaruro uva mu burezi.

Yagize ati “ Ndahamagarira abafatanyabikorwa bacu gukomeza gushyigikira uburezi bw’ibanze, bibanda cyane ku guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi kuko ni ryo riganisha ku isoko ry’umurimo mu kinyejana cya 21”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka