SRI SAI Group yatangije ku mugaragaro ibikorwa byayo mu Rwanda

Ikigo cy’uburezi cyo mu Buhinde cyitwa SRI SAI Group, tariki 26/01/2012, cyatangije ibikorwa byayo ku mugaragaro mu Rwanda.

SRI SAI Group Rwanda itanga uburezi mu bijyanye n’ikoranabuhanga (IT training), icyiciro cya kabiri n’icya gatatu cya kaminuza (bachelors & masters degrees), amashuri y’ibitambambuga (kindergarten), kugira abantu inama ku birebana n’ikoranabuhanga (IT Consultancy) ndetse baranateganya gutangiza ishuri ry’imyuga (vocational training).

Uwo muhango wabereye kuri The Manor Hotel i Kigali wari witabiriwe n’impuguke mu ikorana bihanga mu Rwanda ndetse n’abayobozi ba Leta. Umuyobozi wa SRI SAI mu Rwanda, Ajay K. Tripathi, yavuze ko ashima cyane Leta y’u Rwanda kuba yarabahaye uruhushya rwo gutangira ibikorwa mu Rwanda bakaba banashimishwa no kuzagira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.

Iki kigo kizatanga ubumenyi bwo kwandika amaporogoramu ya mudasobwa harimo Microsoft, Java, Linux hamwe no kwigisha ibijyanye n’itumanaho rya mudasobwa harimo Cisco, CompTIA, Red hat Linux na Sun-Oracle.
SRI SAI ikorana na Microsoft IT Academy, CISCO, IBM, Sun Microsystems, Redhat, SRM University n’andi.

SRI SAI ikorana n'ibindi bigo. Aha abarimu barimo gusobanura uko bakorana.
SRI SAI ikorana n’ibindi bigo. Aha abarimu barimo gusobanura uko bakorana.

Ushinzwe ubucuruzi muri SRI SAI Group Rwanda, Jai Singh Banafal yagize ati “kuba dufitanye amasezerano n’amasosiyete akomeye kw’isi bityo bikaba biduha ububasha bwo gutanga ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru”.

Kamanzi Bruno, wiga amasomo ya MCITP na CCNA muri SRI SAI Group Rwanda, yemeza ko SRI SAI itanga ubumenyi bugezweho neza kandi ku giciro kibereye umufuka w’umuntu.

Amenshi mu masomo batanga amara amezi atandatu akishyurwa amadorali y’Amerika 600.

SRI SAI Group imaze imyaka itanu ikorera muri Ethiopia arinaho ifite ikicaro gikuru ikaba yaraje mu Rwanda nyuma yo gutumirwa na Ambasederi w’u Rwanda muri Ethiopia.

Icyicaro cya SRI SAI Group Rwanda
Icyicaro cya SRI SAI Group Rwanda

SRI SAI Group Rwanda ifite ikicaro i Kigali hafi ya Mt Kenya University ku muhanda uva kuri Bank ya Kigali (BK) ujya ku bitaro bya CHK.

Mu rwego rwo gushyigikira abashoramari mu burezi, Leta y’u Rwanda yahaye SRI SAI Group ubutaka bungana na metero kare 5,000 bwo kubakamo amashuri.

Jovani Ntabgoba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka