Rubavu: Ubuyobozi bwiyemeje gufatanya n’ababyeyi gushaka abana bataragaruka ku ishuri

Ishami rishinzwe uburezi mu Karere ka Rubavu ritangaza ko hari umubare munini w’abana batagarutse mu ishuri nyuma yo gufungura amashuri.

Kuva tariki 02 Ugushyingo 2020 Minisiteri y’Uburezi yafunguye ibyiciro bimwe by’amashuri abanza abana basubira kwiga nyuma y’amezi 8 abanyeshuri bari mu ngo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Nubwo abanyeshuri biga mu mwaka ya gatanu n’uwa gatandatu ari bo babimburiye abandi gusubira ku ishuri mu mashuri abana mu biga muri gahunda ya Leta, hamwe na hamwe abanyeshuri ntibarasubira ku ishuri.

Kigali Today igendeye kuri raporo yagaragajwe mu ntangiriro z’iki cyumweru n’Akarere ka Rubavu igaragaza ko muri aka karere mu bana biga mu myaka ibiri isoza amashuri abanza, hari abana babarirwa mu bihumbi bibiri batagarutse ku ishuri.

Imibare igaragaza ko Umurenge wa Mudende ari wo ufite abana benshi batagarutse kuko habarirwa abana 461, hakurikiraho umurenge wa Cyanzarwe habarurwa abana 407 batagarutse ku ishuri, mu gihe Umurenge wa Bugeshi habarurwa abana 302.

Nubwo ubuyobozi buvuga ko budafite amakuru y’ahari aba bana, bamwe banze gusubira mu ishuri kubera ko bari bafite imirimo ibinjiriza bakaba barayigumyemo aho gusubira mu ishuri.

Mu Karere ka Rubavu hagaragazwa ko abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye mu myaka ya 5 na 6 na bo batitabiriye ishuri cyane kuko imirenge yegereye umupaka wa Congo abana bitabiriye ku kigero cya 68% mu gihe indi mirenge abana bari hejuru ya 80%.

Ikindi kibazo ubuyobozi bw’Akarere bugaragaza kirimo umubare w’abarimu bataye akazi mu gihe cy’byumweru bibiri bishize batagaruka ku kazi.

Imibare itangwa n’Akarere ka Rubavu igaragaza ko mu Murenge wa Busasamana mu barimu biga mu mashuri abanza, ababarirwa muri 29 ntibagarutse ku kazi, muri Cyanzarwe abarimu 8 ntibagarutse, naho muri Rugerero habuze abarimu 12 mu mashuri abanza.

Mu mashuri yisumbuye uretse imirenge ya Cyanzarwe na Nyamyumba, mu yindi mirenge na ho abarimu bagiye babura ku kazi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Gilbert Habyarimana, avuga ko ubuyobozi bw’ibigo bugomba gufatanya n’inzego z’ibanze mu gushakisha abo bana babuze ku ishuri.

Ati « Twese tugomba gufatanya kumenya aho aba bana bagiye kuko mu minsi iri imbere hagiye gutangira ikindi kiciro cy’abanyeshuri benshi, tutamenye aho aba bagiye n’abandi byazatugora, ibi ni ibintu inzego zose zifashanya, uwumva atabishoboye akatubwira tugafata izindi ngamba. »

Bamwe mu babyeyi baganiriye na Kigali Today bavuga ko bagifite ikibazo cy’ubushobozi bituma abana batajya ku ishuri, abandi bakavuga ko hari abana bagiye gukorera amafaranga no gucumbikishwa mu miryango yishoboye kugira ngo babone ibibatunga.

N’ubwo abana ku mashuri bigira ubuntu, ababyeyi bavuga ko basabwa ibikoresho by’amakayi n’imyenda, abatabifite bakagumisha abana mu rugo ngo babanze babishake.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka