Kuri uyu wa Kane, tariki 18 Gahyantare 2016, ni bwo Perezida Kagame yamwakiriye, nyuma y’ibikorwa yakoreye mu Rwanda byo kugeza kuri amwe mu mashuri ibitabo, abinyujije mu muryango ayobora witwa "Ducere Foundation".

Gillard wambaye umutuku, ari gusobanurira Perezida Kagame ibijyanye n’ibitabo batanga mu mashuri.
Ku wa Gatatu, tariki 17 Gashyantare, ni bwo Julia Gillard yashyikirije ibitabo by’inkuru z’abana birenga igihumbi ishuri ry’incuke n’abanza rya Rise to Shine Nursery and Primary School riherereye i Masaka mu Karere ka Kicukiro.
Uyu muryango "Ducere Foundation" ni umuryango mpuzamahanga wita ku burezi, ukorera mu gihugu cya Australia ariko ukaba ufite ibikorwa by’uburezi uteramo inkunga muri Afurika.

Ku wa Gatatu, Gillard yahaye ibitabo birenga igihumbi ishuri rya Rise to Shine Nursery and Primary riherereye i Masaka.

Iyi gahunda Ducere Founation iyikora iyifatanyije n’umuryango Nyarwanda wa "Imagine We" uyoborwa na Nicky Alonga (wambaye amadarubindi).
Ohereza igitekerezo
|