Nyanza: Ishuli ryisumbuye rya St Esprit ryizihije isabukuru y’imyaka 50 rimaze rishinzwe
Ishuli ryisumbuye ryitiriwe Roho Mutagatifu “Ecole Secondaire de St Esprit Nyanza” ryubatse mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza kuri uyu 28/09/2014 ryizihije isabukuru y’imyaka 50 rimaze rishinzwe.
Ubwo hizihizwaga iyo sabukuru abanyeshuli b’abahungu n’abakobwa bakirererwa muri iri shuli basabwe na Nyiricyubahiro umushumba wa Diyoseze ya Butare na Gikongoro Filipo Rukamba kwirinda ibiyobyabwenge nk’ibintu bishobora kubangiriza ejo heza habo.

Ibi kandi ngo biranareba n’ababyeyi aho bakomeje basabwa n’uyu Musenyeri kurushaho kwita no kugenzura uburere bw’abana aho kubuharira abarezi hanyuma abana nabo bakaza bashyiraho akabo.
Imyaka 50 ishize iri shuli rishinzwe ngo si mike kuko muri uyu muhango hanagaragaye bamwe mu bayobozi bahize bakaba bakomeje no gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu byose babikesheje uburere bwiza bahawe.

Makombe Jean Marie Vianney umunyamabaga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba ni umwe mu bayobozi bigiye amashuli ye yisumbuye kuri iri shuli ryitiriwe Roho Mutagatifu rya Nyanza.
Yavuze ko abahize bose bashishikajwe no gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu cyiza ndetse nabo ubwabo bakigirira akamaro. Yagize ati: “Turasaba abanyeshuli bakirererwa muri iki kigo kwiga mufite intego kandi mukitwara neza ahanini mukibuka kwirinda ingeso mbi zirimo no gukoresha ibiyobyabwenge”.

Muri rusange abantu bose banyuze muri iki kigo basabwe aho bari hose gukomeza kugira uruhare mu kuriteza imbere harebwa uburyo ryavugururwa inyubako zaryo zishaje ndetse n’izihari zikongerwa nk’uko byagiye bigarukwaho n’abagiye bafata amagambo bose muri uyu muhango w’isabukuru y’imyaka 50.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Ko nashakaga kumenya combination mugira nazibona ?
MPG and MEG
umuntu ashaka wiga kuri st esprit yabibona ate
konatsindiye kwiga muri st spirt du nyanza nabona babyeyi gute ndi kakiru muri gasabo