Nyamagabe: Umubyeyi ababajwe n’uko umwana we utavuga adahabwa ishuri

Christine Mukakarisa ababajwe n’uko umwana we ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, adahabwa ishuri kandi afite ubushobozi bwo kumutangira ibisabwa n’umwana akaba aho yigaga mbere bamusezereye ngo kuko atsinda cyane atagikeneye kuhiga.

Uyu mubyeyi ufite umwana witwa Fidele Nzayisenga w’imyaka 13 ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, yumva adatuje ko umwana we atari mu ishuri kandi afite ubwenge bikaba bigira n’ingaruka ku mwana kuko ahora yigunze.

Mu kiganiro na Kigali Today, Christine Mukakarisa uturuka mu kagari ka Kagano, umurenge wa Kitabi, yasabye ko yakorerwa ubuvugizi umwana we ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga akabona ishuri yigiramo.

Uyu mubyeyi avuga ko umwana we yabanje kwiga muri Gatagara mu karere ka Huye ariko akaza gusezererwa nta mpamvu yumvikana.

Ati “I Kigali yahize umwaka umwe ubundi araza ajya akwiga i Butare, bakavuga ngo aba uwa mbere ni uko baramusezerera ngo ntazagaruke kwiga i Butare, bamuha ibahasha yo kumusezerera.”

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko yagerageje kumushakira ahandi yiga ariko bakabanza kumurushya kandi n’umwana, aho aherewe umwanya mu ishuri ry’ababikira ryita kubafite ubumuga rya Kitabi agatsindwa cyane.

Ati “Namujyanye ku kigo barambwira ngo nzabanze nzane indangamanota ya ndayizana, banabanje gutinda kutwakira, igihe nyizanye ndareka ngo yige hariya ntegereza ko azasezererwa akabona amanota, amanota ayo yabonaga byabaye kimwe cya cumi.”

Gitifu w’umurenge wa Kitabi, Jean D’amour Mudateba akaba yaratangaje ko ikibazo cy’uwo mubyeyi kigiye gukurikiranwa umwana we akabasha kwiga.

Ati “I Murena hari amashuri y’ababikira bita kubana nk’abo iyo binaniranye babohereza Gatagara, ubwo rero turakora ubuvugizi tumenye aho atuye tumushakishe, cyane cyane ko nabo babyeyi bagaragaza ko bafite ubushobozi ndumva kitazananirana.”

Akarere muri rusange gafite umukozi ubishinzwe wita ku bibazo byabafite ubumuga, ikibazo cy’uyu mwana kikazakomeza gukurikiranwa akabasha kwiga nk’abandi.

Caissy Christine Nakure

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka