Ngoma: Komosiyo y’uburezi mu nteko ishinga amategeko yishimiye isuku yasanze mu ishuri rya Lycée de Zaza
Muri gahunda yabo yo gusura ibigo by’amashuri y’isumbuye y’icyitegererezo mu Rwanda,komisiyo y’abadepite mu nteko ishingamategeko ifite uburezi munsingano yasuye ikigo cya Lyce de Zaza maze yishimira uburyo gicunzwe.
Gusura amashuri icyitegererezo ya science iyi komisiyo yabikoze mu rwego rwo kureba aho ibi bigo bigeze mu guteza imbere uburezi nk’ibigo by’icyitegererezo.

Ubwo bageraga mu ishuri rikuru rya Lyce de Zaza,iyi komisiyo yatunguwe n’isuku yahasanze maze isaba ko ibindi bigo byajya biza kuhigira isuku ndetse no gukurikiza gahunda.
Amacumbi y’abanyeshuri asukuye n’ibitanda by’abanyeshuri bishashe neza, isuku iri muzi za laoratoire n’ahandi hahurira abanyeshuri mu masomo n’isuku mu kigo, muri rusange abadepite bashimye cyane bavuga ko isuku ihari ari nta makemwa.

Vice president w’iyi komisiyo mu nteko, Hon. Nyirahirwa Veneranda, nyuma yo gusura iri shuri byasaga nk’ibitunguranye kuko ngo butumwa butabagezeho ko bazasurwa, ubwo yaganiraga n’abanyeshuri bo muri iki kigo n’abarimu yavuze ko ashima iki kigo uko basanze gicunzwe.
Yagize ati “Twishimye cyane isuku twasanze hano.Ubundi hari ibigo twageragaho bikatugora cyane kubera uburyo twabisangaga bimeze nabi ariko hano mu kwiye kwiha amashyi,isuku,organization n’ibindi.”

Bakigera muri iki kigo iyi komisiyo yatemberejwe iki kigo inyubako zacyo ahakorerwa imirimo itandukanye irimo,labaratoire,igikoni,ibyumba abanyeshuri bariramo ndetse naho barara aho basanze isuku iharangwa ari ntamakemwa kuko hosa haba hashashe neza.
Mu kiganiro iyi komisiyo yagiranye n’abarimu, ubuyobozi bw’iki kigo n’abanyeshuri, hagaragajwe zimwe mu mbogamizi zigihari zirimo kutagira umurongo wa internet n’ibikoresho bike byo muri labaratoire.
Mpinganzima Aline Benigne, uhagarariye abanyeshuri muri iri shuri, yavuze ko bafite ikibazo cya mudasobwa zidahagije aho usanga mu bana barenga 700 bakoresha mudasobwa zitageze kuri 30 mu isomo biga. Ikindi ngo ibikoresho usanga ari bike ahandi.
Ati ”Nkuko mwabyiboneye iri shuri nubwo hari byinshi byo gushimwa turacyafite imbogamizi zo kutagira internet,abarimu bake,ndetse n’ibikoresho byo kwigiraho bikiri bike cyane cyane muri za Laboratoire.”
Iyi komisiyo nyuma yo gusura ibigo byose by’icyitegererezo (school of excellence) bazatanga raport kubyo basanze ari imbogamizi maze bishakirwe umuti kugirango uburezi burusheho kugira ireme. Aba badepite batangaje ko basanze ibigo bagiye basura ntakibazo gikomeye byari bifite.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Nange ubwange ndemeza ko iki kigo ari intangarugero.nakirereshejemo abana 2.nakibayemo na Perezida wa comite y’ababyeyi.ni ikigo gicunzwe neza.Abana bafungura neza.imyigire Mameya ayitaho ariko kandi tukamushimira organisation iri mu kigo.Dushima isuku irangwa mu kigo kandi abana bize muri lycee zaza bahavoma umuco n’indangagaciro zizabaherekeza ubuzima bwose
Nange ubwange ndemeza ko iki kigo ari intangarugero.nakirereshejemo abana 2.nakibayemo na Perezida wa comite y’ababyeyi.ni ikigo gicunzwe neza.Abana bafungura neza.imyigire Mameya ayitaho ariko kandi tukamushimira organisation iri mu kigo.Dushima isuku irangwa mu kigo kandi abana bize muri lycee zaza bahavoma umuco n’indangagaciro zizabaherekeza ubuzima bwose
aba n’abarezi ndabazi niga muri groupe scolaire de zaza 1995 ,iyo wazaga gusura umukobwa uhiga uvuga ko ari mwene wanyu mwaganiraga murikumwe na mameya!!!!!!iyo ngira umukobwa mba mwoherejeyo!!!!!!