Ibi byumba byabatswe mu mpera za 2015 byuzuye bitwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 289 n’ibihumbi 192 yatanzwe n’Akarere ka Ngoma, hakiyongeraho imisanzu y’abaturage n’imiganda batanze muri iki gikorwa.

Mu gutaha ibi byumba ku wa 19/01/2016, ubuyobozi bw’akarere bwavuze ko ibyumba 20 byubatswe mu gukemura ikibazo cy’ubucucike bw’abanyeshuri mu ishuri ndetse no gusimbuza ibyumba byari bishaje.
Mu byumba 14 bisigaye byubatswe, harimo 9 bizigirwamo n’incuke ndetse n’ibyumba bitanu by’amasomero.
Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri bavuga ko ikibazo cy’ubucucike mu mashuri kigaragara kuko hari amashuri usanga abanyeshuri bagera kuri 55 mu ishuri rimwe, bakaba babona iki gikorwa kizakemura ikibazo kinini.

Mukamuhizi Hyacente, Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Rubona mu Murenge wa Kibungo, ahabereye igikorwa cyo gutaha ibi byumba ku rwego rw’akarere, avuga ko amashuri yari make ku kigo ayobora, bityo ko ikibazo gikemutse umwaka utaha abanyeshuri baziga neza.
Yagize ati “Biziye igihe kuko amashuri twari dufite yari make ku buryo umwaka utaha byari kuzaba ikibazo ariko ndashima ubuyobozi n’abaturage uruhare rwabo mu gushaka ibisubizo mu burezi bw’abana babo.”
Abanyeshuri bo bishimira ko bagiye kujya biga neza kandi hafi, bagashima ko gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri abaturage babigizemo uruhare yatumye hubakwa ashuri mesnhi akabegera. Iyi gahunda ngo yatumye baruhuka ingendo ndende bakoraga bajya kwiga kure.
Umwe muri bo witwa Mukaniyonkuru Divine yagize ati “Ubundi twajyaga kwiga kure ahitwa Gahima bigatuma bamwe badakomeza kwiga ‘secondaire’ (ayisumbuye) kubera gutinya urugendo rurerure. Aya mashuri agiye gutuma twiga neza tutabyigana.”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngoma ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kirenga Providence, avuga ko ibi byumba byubatswe muri gahunda bari bihaye muri uyu mwaka w’imihigo wa 2015-2016.

Kirenga asaba ababyeyi kurwanya ikibazo cy’abana bata amashuri kugira ngo intego y’uburezi bwiza mu Rwanda igerweho.
Yagize ati “Niba habonetse amashuri meza nk’aya, icyo dusaba ababyeyi ni ukuzana abana babo bakayigiramo, bakarinda abana guta ishuri. Twubatse amashuri ariko abanyeshuri bagakomeza guta amashuri, intego yacu ntiyaba igezweho.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|