Ndego: abaturage barifuza ko abana biga muri 9YBE bajya bacumbikirwa ku ishuri

Ababyeyi bafite abana biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda (nine years basic education) bo mu murenge wa Ndego mu karere ka Kayonza barifuza ko Leta yabafasha kubonera abana ba bo amacumbi aho kwiga bataha mu rugo kuko ngo byatuma batsinda kurushaho.

Bikarebwahe Michel, umwe mu babyeyi bo mu murenge wa Ndego, avuga ko abana biga bataha mu rugo bahura n’inzitizi nyinshi zishobora gutuma batabona umwanya uhagije wo gusubiramo amasomo ya bo. Yagize ati “Nk’ubu umwana arataha bakamutuma kuragira ihene, byagera kuri twe tutanagira amashanyarazi rero ugasanga rimwe na rimwe nta n’agapeteroli gahari kugira ngo umwana abashe gusubiramo amasomo ye”.

Mu nama umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, yagiranye n’abaturage bo mu murenge wa Ndego tariki 12/12/2011, yavuze ko inzego z’ubuyobozi zizaganira n’abafatanyabikorwa ndetse n’abashoramari kugira ngo harebwe uburyo hakubakwa ibyumba abana biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda bajya bararamo ku mashuri aho biga.

Uwamaliya yabwiye abo baturage ko hari aho ababyeyi bishyira hamwe bagakusanya imbaraga za bo bakaba bakwiyubakira ibyumba abana bararamo ku bufatanye n’ubuyobozi bw’ishuri.

Uwamariya asaba ababyeyi ba Ndego nabo kwishyira hamwe bagashakira umuti iki kibazo mu gihe ubuyobozi butarabona uburyo cyakemuka.

Cyprien Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka