NUR kandi yazamutse mu buryo bugaragara muri za kaminuza zo mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara kuko yaje ku mwanya wa 43 ivuye kuwa 68.
Kaminuza y’u Rwanda niyo iza ku isonga mu zindi kaminuza zose zo mu Rwanda kuri uru rutonde.
Kaminuza ya Makerere niyo iri ku mwanya wa mbere muri kaminuza zo mu muryango w’ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba ikaza ku mwanya wa cyenda mu zo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Ikurikirwa na Kaminuza ya Nairobi iza ku mwanya wa 11, na kaminuza ya Dar Es Salam iza ku mwanya wa 18.

Université Lumiere de Bujumbura yabashije kuza muri kaminuza 100 za mbere zo muri Afurika yo munsi y’ubutayi bwa Sahara.
Kuva mu mwaka wa 2004, urubuga rwa internet rwa Webometrics rushyira ahagaragara urutonde rw’uko za kaminuza zikurikirana kabiri mu mwaka.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nur nikomeze itere imbere.Ark birakwiye ko yigira imbere cyane haba ku rwego rw’isi n’urw’Afrika.