NUR: Gusubira inyuma ku rutonde webometrics ntibigendeye ku ireme ry’uburezi itanga

Ubuyobozi bwa kaminuza nkuru y’u Rwanda (NUR) buravuga ko kuba iyi kaminuza yaravuye ku mwanya wa 28 ikajya ku mwanya wa 78 muri Afurika bitavuze ko ireme ry’uburezi batanga ryasubiye inyuma kuko ataribyo bareba iyo bakora uru rutonde.

Dr Safari Bonfils, ushinzwe ireme ry’uburezi (director of quality) muri NUR, avuga ko uru rutonde rukorwa harebwe uko amakuru ajyanye n’ubushakashatsi ashyirwa ku mbuga z’amakaminuza kandi bo ngo bari mu kuvugurura urubuga rwabo.

Agira ati: “Bapanga uru rutonde bagendeye ku buryo urubuga rwa internet rumeze n’ibishyirwaho. Twe tumaze igihe turi mu ivugurura aho turi gukusanya inyandiko z’ibizajya kuri uru rubuga”.

Dr Safari avuga ko iyi gahunda izaba yasojwe bitarenze ukwezi kwa kabiri umwaka utaha kandi ngo icyo gihe bazaba bafite uburyo bwizewe bwo kubika no gucunga inyandiko mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Urutonde rwa 2011 rwakozwe na webometrics Ranking of World Universities, urubuga rukora urutonde rwa za kaminuza ku isi, rugendeye ku bushobozi zifite bwo kugaragaza inyandiko z’ubumenyi zijya ku mbuga zazo. Uyu mwaka NUR iri ku mwanya wa 6209 ku isi naho muri Afrika iza ku mwanya wa 78.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka