Muhanga: Akarere karaburira abagana ishuri Future Gate ritaremerwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko ishuri ryigisha imyuga Unique TVET School, ryamaze gufunga imiryango, kandi ko iryitwa Future Gate TVET School riherutse guhamagarira abanyeshuri kurigana ritaremererwa gukora.

Ishuri ryigishaga imyuga Unique TVET School mu Mujyi wa Muhanga ryafunze imiryango
Ishuri ryigishaga imyuga Unique TVET School mu Mujyi wa Muhanga ryafunze imiryango

Uwashinze ishuri Future Gate avuga ko kumanika amatangazo asaba abifuza kuza kuryigamo, kurigana, kwari ukugerageza kureba niba koko abakiriya bazaboneka ariko ko ataremererwa kwakira abanyeshuri.

Tariki 06 Mutarama 2020 nibwo ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, bwasohoye itangazo rivuga ko icyari ishuri ryigisha imyuga Unique TVET School mu Mujyi wa Muhanga ryafunze imiryango ritazakora mu mwaka wa 2020, kandi ko ababyeyi n’abana bagomba kwitondera amatangazo acicikana avuga ko ahahoze Unique TVET School hafunguwe irindi ryitwa Future Gate.

Muri iryo tangazo ryasinywe n’umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, handitsemo ko abazishyura amafaranga y’ishuri kuri Future Gate TVET School bazirengera ingaruka.

Iyi ni yo baruwa ubuyobozi bwanditse buhagarika Unique na Future Gate

Mu gushaka kumeya byinshi kuri iryo tangazo ritagaragazaga icyatumye ishuri Unique rifunga n’impamvu Future Gate ritemerewe kwakira abanyeshuri, Kigali Today yavuganye n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga maze asobanura ko Future Gate ridafite ibyangombwa byo gushinga ishuri.

Avuga kandi ko Unique Academy yandikiye Akarere ka Muhanga igaragaza ko ifunze imiryango itazakora mu mwaka w’amashuri wa 2020 bityo ko iryo shuri rifatwa nk’iritakiriho.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga yagize ati, “Twebwe Unique turifata nk’aho ritagihari, kuko ubwaryo ryatubwiye ko nta bushobozi rigifite ko nta n’abanyeshuri rigifite, bigatuma turifata nk’iritagihari, hanyuma rero niba ziriya nyubako zigiye kwifashishwa n’undi ugiye gushinga ishuri, agomba kubanza kutugaragariza ko yujuje ibisabwa byo gufungura ishuri”.

“Natwe twatunguwe no kubona rirya tangazo ryo guhamagarira abanyeshuri kuza kwiyandikisha, natwe dukora itangazo tuvuguruza kuko ntabwo twari kwemera ko abaturage bagenda gutyo mu kigare kandi dufite inshingano zo kubareberera”.

Unique Academy yemera ko ishuri ryafunze abahigaga se bari he?

Umwe mu bavuga ko ari umunyamuryango wa Asosiyasiyo Unique yashinze Unique Academy yabwiye Kigali Today ko hari ibaruwa ishuri ryandikiye Minisiteri y’Uburezi ku wa 22 Ukuboza 2019, igaragaza ko ritagishoboye gukora kandi Akarere ka Muhanga kenegerwa kopi.

Iyi ni ibaruwa Unique yandikiye MINEDUC ihagarika kwigisha

Ibyo byatumye abanyeshuri bigaga mu myaka ya kane n’uwa gatanu mu mashami yari ahari bashaka aho bakomereza amasomo ariko bakavuga ko bitaborohera kuko nta byangombwa bafite usibye indangamanota kandi ngo zikaba zidahagije.

Bavuga ko iyo bahamagaye uwari umuyobozi w’ikigo ababwira ko bazaza kubitwara, bahagera bakamubura, cyangwa akababwira kuzagaruka, mu gihe uwiyita umuyobozi w’ikigo Future Gate cyahimukiye ngo yababwiye ko baba bategereje ikigo kigafungura.

Avuga ko iyo Asosiyasiyo Unique yamaze kumenya ko hari uwatangiye gushaka abanyeshuri abashishikariza kuza kwiga aho bakoreraga bahise babimenyesha Akarere ka Muhanga kakamuhagarika.

Ku bijyanye no kuba hari abanyeshuri bagombaga kwimukira ku bindi bigo kuko Unique batakigisha, ngo abashaka kwimuka bahamagara nomero ya telefone y’uwari umuyobozi w’ikigo cyangwa uwari nyiri ikigo bakabibasangisha aho bari.

Agira ati, “Twebwe dutanga indangamanota z’umwaka ushize, naho ibyitwa Portfolio tubiha ikigo umwana yimukiyeho ntabwo tubiha abana ubwabo byo biracyari ku kigo birabitse, ababishaka baraduhamagara tukabiha imodoka zitwara ubutumwa zikabibagezaho”.

Amatangazo ya Future Gate ngo yari agamije kwishakira amakuru

Uwamanitse amatangazo yo gutangiza ishuri Future Gate avuga ko ishuri ritaremerwa gukora kandi batigeze bandika umwana ushaka kuhiga n’ubwo hari amakuru y’uko abana babarirwa muri 20 baba baramaze kwiyandikisha.

Itangazo Future Gate yari yanditse ihamagaza abanyeshuri:

Ubwo umunyamakuru wa Kigari Today yahageraga, hari umwana wazanywe na moto avuga ko avuye i Musanze yari aje kwiyandikisha ariko ko we yari aje azi ko Unique igihari, ahita yisubirirayo kuko ngo atashoboraga gutegereza ko irindi rizabona ibyangombwa.

Nigene Laurent uri gukurikirana ibyangombwa by’ishuri rishya Future Gate TVET School avuga ko ubu ategereje ko asubizwa n’inzego zibishinzwe kugira ngo yemererwe gutangira, naho ku by’amatangazo yamanitse ngo yari agamije kureba niba byazacamo.

Avuga ko nta muntu wakiriye amafaranga cyangwa ngo yandike abanyeshuri, kuko atabikora na we azi ko bitemewe, kandi ko yizeye ko amatangazo yamanitse amuha icyizere cyo kuzabona abakiriya.

Agira ati, “Twanditse dusaba WDA ko iduha uburenganzira bwo gufungura ishuri ry’imyuga, kandi dosiye barayakiriye, batwemereye ko bazaduha itariki yo kuza kudusura ngo barebe niba twujuje ibisabwa”.

“Twanditse itangazo tugira ngo turebe niba abantu bashobora kutugana, kandi byatanze umusaruro kuko abantu baduhamagaye ari benshi ari na byo byatumye dutangira gushaka ibyangombwa byemewe”.

Uburyamo bw'abahungu burimo ibitanda bike
Uburyamo bw’abahungu burimo ibitanda bike

Nigene avuga ko kuba hari abana batarajya kwiga ahandi bakeka ko ikigo kizongera gukora, nta mwana yigeze abuza kuko ngo nta n’uwishyuye amafaranga nta n’uwanditse bityo ko umwana wese yemerewe kwiga aho ashaka nk’uko na we natangiza ikigo abandi bazaza.

Naho ku bijyanye no kuba amatangazo yamanitse atazamutakariza icyizere nyuma yo guteshwa agaciro avuga ko inama bahawe n’ubuyobozi zizakurikizwa kandi nta gihombo bafite kuko nta byangombwa byari byakaguzwe birimo nko kugura ibyo kurya n’ibindi bikenerwa ku ishuri.

Ahari icyumba cy'ikoranabuhunga nta mudasobwa zirimo
Ahari icyumba cy’ikoranabuhunga nta mudasobwa zirimo

Andi mafoto agaragaza imbere n’inyuma mu kigo:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ngendeye kuri aya makuru, umuntu wese ajye abera maso urwamubyaye kuko abamamyi baragwiriye;nonese uno Muyobozi mushya ati <>atekereza neza ko hariho ikibazo cy’imyanya cyane cyane muri tvet schools abana barashaka kwiyigira imyuga ntiyagirango abateshe umwanya n’ubushobozi bucye babonye bubigenderemo? Nonese ko yaratanze itangazo ko bari kwandika yavuzeko bataremererwa uretse ubuyobozi bwabimenye bukamunyomoza, ese ubundi twabwira Niki ko ntamfranga yakiraga? Ibintu bye n’ubutubuzi nubutaha tumwitondere da.

J Bosco yanditse ku itariki ya: 13-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka