Minisitiri w’Intebe azataha ishuli rya INILAK i Nyanza
Minisititiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Habumuremyi Pierre Damien, arataha ku mugaragaro ishuli rikuru ryigenga ry’abalayiki b’abadivantiste rya Kigali, ishami rya Nyanza mu muhango uteganyijwe kuba kuri uyu wa kane tariki 30/08/2012.
Mu karere ka Nyanza ubu barimo kwitegura uruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe uzafungura ku mugaragaro ishuli rikuru rya INILAK ryubatse mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Igikorwa cyo gufungura ku mugaragaro ishuli rikuru rya INILAK Nyanza Campus cyateguwe ku bufatanye bw’iryo shuli n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza; nk’uko Murenzi Abdallah uyobora ako karere abivuga.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
twishimiye ibyo birori byo gutaha kaminuza yacu. inilak komeza utsinde ,utere imbere, ube ubukombe.uteze urwtubyaye imbere.
Tumuhaye ikaze mu karere ka Nyanza