Madamu Jeannette Kagame yitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku barangije muri Green Hills

Madamu Jeannette Kagame, Kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Kamena 2022, yitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 92 barangije amashuri yisumbuye muri Green Hills Academy.

Madamu Jeannette Kagame yasabye abasoje ayisumbuye kubyaza ubusaruro ubumenyi bahawe
Madamu Jeannette Kagame yasabye abasoje ayisumbuye kubyaza ubusaruro ubumenyi bahawe

Madamu Jeannette Kagame ubwo yageza ijambo kuri aba banyeshuri basoje amasomo yabo, yavuze ko kuva mu binyacumi bibiri n’igice bitambutse u Rwanda rubohowe, buri wese yari afite inshingano zo kubaka igihugu kizabaha ibyo bakwiriye, bityo ko bari bakwiye uburezi bufite ireme binyuze mu bigo bishoboye ariko byose bikajyana n’umutekano.

Yagize ati “Intsinzi yanyu yo kugera kuri iyi ntera ikomeye mu mashuri yanyu no mu buzima bwanyu, icyiciro cya 2022, bihamya ikintu kimwe: Intambara y’ababyeyi banyu, kugira ngo muhabwe inzira y’uburezi bufite ireme, byari bikwiye umuhate wose.”

Yabwiye abo banyeshuri ko mu byo bagaragaje n’ibyo bakoze yababonyemo ubushobozi butandukanye burimo ubuhanzi no kwigirira icyizere mu kugaragaza ibibarimo, ndetse ko benshi muribo bafite imyumvire yo guhangana, bakaba barwana na bimwe bihungabanya kandi biteye inkeke umuryango mugari.

Akomeza agira ati “Muri igisekuru cyanze gucecekeshwa, kandi ndabasaba kubyaza umusaruro izo mbaraga.”

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku barangije muri Green Hills
Madamu Jeannette Kagame yitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku barangije muri Green Hills

Umuyobozi wa Green Hills Academy, Daniel Hollinger, na we yashimye abanyeshuri barangije uburyo babyitwayemo neza, bitewe n’uko bize mu bihe bigoye by’icyorezo cya COVID19 ariko ntibacika intege, barangiza amasomo yabo neza.

Madamu Jeannette Kagame yasabye abayobozi, abarimu n’ababyeyi barerera muri Green Hills, ko n’ubwo bateraniye mu gikorwa cyo kwishimira ibyo abana babo bagezeho, ariko bagomba kuzirikana ko ari inshingano zabo gukomeza guha urubyiruko ubufasha

Abanyeshuri barangije bahawe izina ry”Inkomezamihigo”, barimo abahungu 40 n’abakobwa 52 barimo Abanyarwanda n’abo mu bindi bihugu dore ko kuri icyo kigo higa abanyeshuri baturuka mu bihugu birenga 60 byo hirya no hino ku Isi.

Benshi muri aba banyeshuri bahawe impamyabumenyi bamaze kubona Kaminuza zo hanze y’u Rwanda bazakomerezamo amasomo yabo, zaba izo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Canada n’ahandi.

Ni Ku nshuro ya 15 habaye umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri barangije amashuri yisumbuye muri Green Hills Academy.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka