MINEDUC yemeza ko ibizamini by’imyuga byatangijwe bifite ireme

Ibizamini bijyanye n’ubumenyingiro byatangijwe mu gihugu hose kuri uyu wa kabiri tariki 18/09/2012 ngo bifite ireme kandi birasubiza ikibazo cy’abakozi badahagije, n’ibintu bikenerwa mu buzima bwa buri munsi mu Rwanda; nk’uko Ministeri y’uburezi (MINEDUC) yabitangaje.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr. Harebamungu Mathias, yatangije ibikorwa byo kugaragaza ibyo abanyeshuri biga mu myuga n’ubumenyingiro, mu kigo cya Saint Joseph cy’i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali.

Dr Harebamungu yabazaga abanyeshuri ati: “Nyuma yaho, ubu bumenyi utweretse uzabukoresha iki?”

Uwineza Marie Assumpta utuye mu murenge wa Kimisagara, avuga ko ajya ababazwa n’uko abaturage benshi banywa amazi mabi, ari nayo mpamvu ngo yatekereje gukora ibikoresho biyayungurura, akongera gukoreshwa.

Hari n'abandika ibitabo bisobanura ibyo bize n'uburyo bizabafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Hari n’abandika ibitabo bisobanura ibyo bize n’uburyo bizabafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Yabanje gukora igishushanyo n’ibisobanuro by’igikoresho gitunganya amazi, akaba ari cyo yageneye kwerekana mu bizamini bisoza amashuri ye yisumbuye.

Dr.Harebamungu Mathias yatangaje ko amasomo ajyanye n’ubumenyingiro akenewe cyane, kuko asubiza ibibazo bijyanye n’ubuzima bwa buri munsi.

Irené Nsengiyumva, umuyobozi ushinzwe inyigisho mu kigo gikurikirana amasomo y’ubumenyingiro (WDA), yongeraho ko imirimo nk’ubwubatsi no gutunganya ubwiza bw’umubiri, ikenewe cyane muri iyi minsi, kandi ababyigiye baragaragaza ko bayishoboye.

Nsengiyumva yanijeje abantu bose barimo kwiga amasomo y’imyuga ko badashobora kubura icyo bakora, kuko nyuma y’amezi atandatu abarenga 60% baba bafite ibikorwa bibinjiriza, nubwo nta nyingo yimbitse irakorwa.

Dr. Harebamungu kandi yanatanze ibikoresho by’ubwubatsi ku mashuri yigisha imyuga mu Rwanda, mu rwego rwo gusubiza ikibazo cy’imfashanyigisho nke kivugwa muri ayo mashuri.

Umunyamabanga wa Leta yanatanze bimwe mu bikoresho by'imfashanyigisho mu bwubatsi ku bigo bitandukanye byo mu Rwanda.
Umunyamabanga wa Leta yanatanze bimwe mu bikoresho by’imfashanyigisho mu bwubatsi ku bigo bitandukanye byo mu Rwanda.

Ibyo bikoresho ngo byatanzwe n’umuterankunga witwa Rob Hoy wo mu Bwongereza, muri Kaminuza ya Portsmouth.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC yijeje ko hari n’ibindi bikoresho bizaboneka mu gihe cya vuba, ku buryo mu mwaka w’2017, ibigo byose byigisha imyuga bizaba bifite ibikoresho n’abarimu bahagije.

Abanyeshuri bagera ku 17,426 bazamara ibyumweru bibiri bakora ibizamini bijyanye n’ubumenyingiro by’umwaka wa 2012, mu mashuri agera kuri 91 ari mu gihugu.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka