MINEDUC yafashe ingamba nshya mu itangira ry’amashuri
Minisiteri y’Uburezi yafashe ingamba zo gukemura ibibazo bigaragara mu itangira ry’amashuri mu rwego rwo kucungira abanyeshuri umutekano wo mu muhanda no ku buzima bwabo. Uyu mwaka biteganyijwe ko amashuri azatangira tariki 08/01/2012.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’uburezi, Mathias Harebamungu, yasabye ababyeyi kuzarekura abana babo hakiri kare bambaye imyenda y’ishuri mu rwego rwo gufasha ibigo bitwara abagenzi kuborohereza kugera ku ishuri.
Harebamungu yagize ati “Ku munsi w’itangira hazajyaho amatsinda ashinzwe gukurikirana uburyo abana bakora ingendo bajya ku mashuri muri buri karere”.
Harebamungu yakomeje asaba buri wese kuba ijisho rya rubanda, akarera umwana nk’uwe muri iki gihe amashuri atangiye.
Hafashwe kandi igamba ku muntu wese uzajya ugaragaraho ikosa ryo gushaka kuyobya umwana, haba kumujyana mu tubari cyangwa mu burara. Hemejwe ko abana bashaka kwishora mu burara no mu biyobyabwenge bazajya bajyanwa mu bigo ngororamuco.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|