Kigali: Umugabo w’imyaka 38 ntaterwa ipfunwe no kwigana mu mashuri abanza n’abana abyaye

Gumyusenge Jean Pierre yavukiye mu yari Komini Kinyamakara (ubu ni mu Karere ka Huye) mu mwaka wa 1984 mu muryango utishoboye, ku buryo ubukene ngo bwatumye ahagarika kwiga atararenga umwaka wa gatatu w’amashuri abanza.

Gumyusenge Jean Pierre usanga aba yahuje urugwiro n'abana bigana
Gumyusenge Jean Pierre usanga aba yahuje urugwiro n’abana bigana

Muri 2002 yavuye i Kinyamakara aza i Kigali gushaka akazi ko mu rugo, hashize imyaka ibiri amafaranga 2,000Frw yari amaze guhembwa(umushahara w’amezi atatu) ahitamo kuyaranguza ubunyobwa n’amagi, atangira ubucuruzi bwitwa kuzunguza mu muhanda(yitwa Kanyabunyobwa).

Iyo yabonaga amafaranga 1000 ku munsi ngo yakoreshaga 300Frw akabika 700Frw, mu rwego rwo kuzakora ikintu kimurinda gusubira mu cyaro i Kinyamakara.

Gumyusenge Jean Pierre avuga ko yaje gushaka umugore baza kubyarana abana batatu. Umwana mukuru kugeza ubu w’imyaka 10 ufite ubumuga ntiyiga, umukurikiyeho ufite imyaka umunani yiga mu wa kabiri w’amashuri abanza, uwa gatatu ufite imyaka itanu yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri y’incuke, icyakora kuri ubu ntabwo ababyeyi bombi bakibana.

Gumyusenge avuga ko yahuraga n'imbogamizi mu kazi ke kubera ko atize
Gumyusenge avuga ko yahuraga n’imbogamizi mu kazi ke kubera ko atize

Gumyusenge avuga ko kuba Kanyabunyobwa byaje kwaguka ku buryo yatunganyaga ibicuruzwa bye atangira kubigemura mu maduka manini(alimentations), atangira gukorera amafaranga menshi ku buryo ngo hari n’igihe yabonaga arenze ibihumbi 25 ku munsi.

Yatangiye kubitsa muri banki, nyuma y’igihe gito agura ikibanza mu mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Musezero mu Murenge wa Gisozi w’Akarere ka Gasabo, atangira no kucyubakamo, ubu akaba afite inzu z’abantu baciriritse imwe yo kubamo n’izindi ku ruhande zo gukodesha.

Kugaruka mu ishuri

Mu bantu yagurishagaho ubunyobwa, amagi n’ifiriti zumye(chips) yabaga yatetse harimo n’abavuga indimi zitari Ikinyarwanda, akumva ashaka kuzivuga na we ariko bikanga.

Mu mwaka wa 2020 Gumyusenge yiyemeje gutangira kwiga agamije kurangiza Kaminuza nyuma y’imyaka 15, n’ubwo azaba afite imyaka 50 y’ubukure, icyo gihe ngo kizagera ashobora guhita ashinga ishuri rye bwite.

Afite intego yo kwiga akagera kure ndetse akazashinga ishuri rye
Afite intego yo kwiga akagera kure ndetse akazashinga ishuri rye

Yamaze no guteganya ko igishoro cyo gushinga iryo shuri azakivana mu kugurisha aho atuye, agahita yimuka agatura hirya ya Kigali gato hagurwa amafaranga make, kugira ngo asagure ayo gushinga ishuri.

Akimara gukora iryo genamigambi, yegereye Umuyobozi w’Ishuri ryitwa ‘Umucyo School’ riri mu Mudugudu w’Amajyambere muri ako Kagari ka Musezero mu Murenge wa Gisozi, amusaba kumwemerera no kumworohereza kwiga (bamenyanye kubera ko abana ba Gumyusenge bigaga kuri icyo kigo).

Gumyusenge yatangiye ishuri mu mwaka wa 2020 ahereye mu wa kabiri w’amashuri abanza. Ubu ni we uhora aba uwa mbere n’amanota atari munsi ya 97% buri gihe.

Avuga ko nk’abandi banyeshuri atajya abura gukosa ndetse akemera ko abarimu aruta bamunyuzaho akanyafu nk’uko bikorwa ku bandi banyeshuri bigana.

Yakomeje agira ati “Umubano n’abanyeshuri bagenzi banjye, ku ishuri usanga ibyo bakora tuba turi kumwe, turakina,…gusubiramo amasomo dukorera hamwe tugasobanurirana, ibyo gukererwa ntiwamfata kuko ndazinduka, ariko hari ibinanira mu ishuri, bagankubita akanyafu, ehhh kandi ukabona n’abanyeshuri barabyishimiye ko ‘Monsieur’(ni ko banyita) na we bamukubise!”

Icyakora kuba yiga ari mukuru ngo bituma abigisha muri iryo shuri batavunika cyane kuko abafasha gutoza abana imyifatire myiza.

Umubano wa Gumyusenge n’abarezi be arusha imyaka myinshi

Mwarimu Bagwaneza wigisha imibare mu kigo ‘Umuco School’ avuga ko yatunguwe igihe kimwe no gusanga umugabo umurusha imyaka 12 (kuko Bagwaneza we afite imyaka 26 y’ubukure) yicaye mu ishuri yiteguye kwigana n’abana b’imyaka irindwi cyangwa umunani.

Gumyusenge afasha abarezi gishyira abandi bana ku murongo
Gumyusenge afasha abarezi gishyira abandi bana ku murongo

Yaramuganirije yumva impamvu zose zamuteye kwiga angana atyo, arabyakira yemera kumwigisha yirekuye, ndetse umunyeshuri na we yemera kwifata nk’abandi bana bose.

Bagwaneza agira ati “Turi mu ishuri (Gumyusenge) ni umwana nk’abandi, akosa gake kuko yaje kwiga azi icyo ashaka”.

Umuyobozi w’ishuri Umucyo School, Ngirinshuti Jean Nepo, avuga ko Gumyusenge amurusha imyaka 10 kuko we (Ngirinshuti) afite imyaka 28, ariko agashimishwa n’uko uwo munyeshuri yemera guca bugufi akifata nk’abana bigana.

Ngirinshuti avuga ko ubuyobozi bw’ishuri bwemeye guharira Gumyusenge amafaranga y’ishuri(minerval) kugira ngo bimufashe kwiga no gutunga umuryango we, icyakora akaba asabwa kugura ibikoresho by’ishuri gusa.

Ngirinshuti avuga ko ishuri Umucyo ryifuza kugira abandi rifasha nka Gumyusenge cyangwa Bushombe wo mu ikinamico Urunana, ariko ko byaterwa n’uko babonye ubushobozi.

Ati “Birashoboka ko mu Rwanda hashobora kuba hari abandi ba Jean Pierre Gumyusenge cyangwa ba Bushombe, kugeza uyu munsi ubwo bushobozi ni bwo twabashije kubona bwo gufasha Jean Pierre, ariko turamutse tubonye ubushobozi bwo kwakira n’abandi, twiteguye gufasha Igihugu”.

Gumyusenge avuga ko hari abamunenga ko arimo guta igihe, bakamwita Bushombe, hakaba n’abamwita ikigoryi, nyamara kuri we ngo ntacyo bimubwiye kuko atanga urugero ku bantu bibona nk’abakuze, baba baragize ibyago byo guhagarika amashuri cyangwa abatarigeze biga na busa.

Avuga ko impungenge afite ari uko bitazamworohera gukomeza kwiga yarahagaritse gucuruza ubunyobwa n’amagi, kuko kugeza ubu icyo asigaranye kimuhesha kubaho ari inzu akodesha gusa.

Gumyusenge avuga ko haramutse habayeho abagiraneza bafasha abantu bari barahagaritse amashuri ariko bakaza kuyasubiramo, byamufasha kugera ku nzozi ze.

Kurikira ibindi muri iyi Video:

Video: Eric Ruzindana/Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

mwiriwe neza?uy’umugabo yagize igitecyerezo cyiza cyo kugana ishuri azampe contact ze mwemereye ubufasha bwo kuzamugurira amakaye n’amakaramu azigana.my phone number:0788771308/0726962374.

Habimana Oscar yanditse ku itariki ya: 17-02-2022  →  Musubize

Kwiga ningombwa...urarize niyo ateye imbere gute agatunga za milliards ahora abyibazaho kuko aba afite igihu mumutwe kimubuza kubaho neza asoma yandika akira calcul zimwe na zimwe zangombwa

Luc yanditse ku itariki ya: 17-02-2022  →  Musubize

Ni byiza aliko ntazavaho afata abo bana ku nguvu .Asabane aliko angalisho

Kamili kamasa yanditse ku itariki ya: 16-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka