Ibizamini bisoza amashuri abanza bizatangira ejo: Icyongereza ngo si imbogamizi

Mu gihe abanyeshuri basoza amashuri abanza bazatangira ibizamini bya leta ku wa 25 Ukwakira bakazabirangiza ku wa kane tariki 27 Ukwakira 2011, bamwe mu banyeshuri biga mu Rwunge rw’amashuri rwa Kamonyi mu Karere ka Kamonyi bageze ku musozo imyeteguro y’ibizamini bavuga ko ururimi rw’icyongereza rutazababera imbogamizi nk’uko byagenze mu myaka ibiri ishize.

Ubwo hatangizwaga gahunda y’uko ibizamini by’amasomo yose bigomba kujya bikorwa mu rurimi rw’icyongereza. Akingeneye Cecile, umwe muri abo bana avuga ko yumva yiteguye neza ibizamini kuko ngo biteguye bihagije babifashijwemo n’isuzumabumenyi ry’akarere baherutse gukora muri uku kwezi. Yagize ati “niteguye neza ibizamini kandi kuva tumaze gukora isuzumabumenyi ry’akarere ndumva nifitiye icyizere.” Akingeneye avuga kandi ko n’ubwo ururimi rw’icyongereza rwajyaga ruba imbogamizi ku masomo mpuzamubano (social studies) ubu yumva nta gihunga bimuteye.

Kimwe n’Akingeneye, Nsabimana Jean Claude na we avuga ko adatewe ubwoba n’ikizamini cya leta kuko bamaze kumenyera kwiga mu cyongereza. Avuga ko uwamuhitishamo ururimi akoramo ikizamini yakora mu cyongereza. Yagize ati “Nakora mu Cyongereza kuko ari rwo rurimi maze kumenyera.”

N’ubwo ariko hari abahamya ko bamaze kumenyera ururimi rw’Icyongereza ku buryo rutazahungabanya uburyo bazakoramo ikizamini, hari n’abavuga ko rukiri ikibazo ku buryo kurusubizamo ibibazo kandi na rwo batarwumva neza bakeka ko bitazaborohera. Nshimiyimana Deogratias agira ati “ Yego turagenda tumenyera ariko hari ubwo nka social studies iza mu Cyongereza gikomeye kumva ikibazo bikagorana.”

Munyarukundo Egide, umwarimu ushinzwe amasomo mu rwunge rw’Amashuri rwa Kamonyi avuga ko abana bagomba kujya gukora ibizamini bikuyemo ko ururimi rw’Icyongereza rukomeye. Agira ati “Abanyeshuri bagomba kumva ko ururimi rw’Icyongereza ari uririmi nk’izindi kandi ko nabo barushoboye.” Ngo bagombye kumva ko kuba barubazwamo mu ishuri bagatsinda ari ikimenyetso cy’uko n’ikizamini cya leta bashobora kugitsinda.

Abanyeshuri bazakora ibizamini bisoza amashuri muri rwunge rw’amashuri rwa St Bernadette basaga 280. Bavuga ko bigereranyije n’abagenzi babo iyi gahunda yo gukora ibizamini mu cyongereza yahereyeho bo basanga ururimi rw’Icyongereza rutazagira ingaruka mbi ku mitsindire yabo. Ubu ni ku nshuro ya gatatu bagiye gukora ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza mu rurimi rw’Icyongereza.

Ibigo bizakorerwamo ibizamini kuva ku munsi ejo ku cyumweru nimugoroba ari na bwo ngo ibizamini babihagejeje birinzwe na Polisi y’Igihugu ngo izahava ku wa kane ubwo abana bazaba barangije kubikora.

NIYONZIMA Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka