Nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’agateganyo wa ISAE Busogo, Dr Laetitia Nyinawamwiza, yavuze ko iri shuri ritanze impamyabumenyi ku nshuro ya karindwi kuva ryafungura imiryango.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama nkuru y’amashuri makuru na za kaminuza Emmanuel Mugisha, yasabye abarangije kugenda bagafasha abo basanze ku misozi, kugirango ubuhinzi n’ubworozi bubashe gutera imbere.
Ati: “Mugende mufashe uriya muhinzi ukeneye kongera umusururo mu murima we. Ntimuzigere mushyira imbere amafaranga imbere mbere yo kureba icyateza imbere u Rwanda n’Abanyarwanda”.

Ronger Gatanazi, urangije mu ishami ryo gutubura imbuto, avuga ko intego nyamukuru bavanye mu ishuri ari ugutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu, cyane cyane ko barangije mu mashami abonekamo benshi mu banyarwanda.
Ati: “Nkanjye mfite gahunda yo kugira uruhare mu iterambere ry’urwego rw’ubutubuzi bw’imbuto cyane ko aribyo ndangije mo”.
Munyabugingo Anaclet, avuga ko hanze aha hakiri ikibazo cy’umusaruro, kuko hari abatari bacye bagikoresha imbuto za kera zidatanga umusaruro uhagije.
Ati: “Umusanzu wanjye w’ibanze ni ugushishikariza Abanyarwanda gukoresha imbuto zitanga umusaruro mwinshi, zihanganira indwara, zihanganira imihindagurikire y’ibihe n’ibindi”.
Ishuri rikuru rya ISAE-Busogo ryatangiranye abanyeshuri basaga 400, rikomeza gukura, none ubu rifite abarenga 3000, biga mu mashami y’ibirebana n’ubuhinzi n’ubworozi.

Kimwe n’andi mashuri makuru ya Leta, iri shuri risohoye abanyeshuri barivamo bwa nyuma, kuko ISAE Busogo izaba ari ishami rya Kaminuza y’u Rwanda kuva mu mwaka w’amashuri utaha.
511 bahawe impamyabumenyi, bagizwe n’abahungu 335 bangana na 65.50% ndetse n’abakobwa 176 bangana na 34.5%. 30. Bakaba barangije mu cyiciro cya A1 na A0.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
welcome to this hell of jobless
nibaze barebe hanza aho baje!!!
Nibaze inzara ibice!
ndabona bacyeye ariko nibamara imyaka nk’3 hanze inkweto zarahengamye muzaba mureba!!!!
Hanze aha ntibyoroshye niba badafashe isuka ngo bahinge bazumirwa kabisa!!!