IPRC West (Ishami rya Karongi) hazubakwa ishuli ry’ubumenyingiro ku bufatanye bwa Banki y’Isi

Mu kigo cya Leta kigisha ikoranabuhanga ritandukanye mu Ntara y’i Burengerazuba (IPRC West) ishami rya Karongi, muri Kanama 2014 barateganya kuhubaka ishuli ry’imyuga itandukanye n’aho kwimenyereza imyuga.

Byose hamwe n’ibikoresho bizatwara miliyoni 3,3 z’amadolari y’amanyamerika, ni ukuvuga hafi miliyari ebyili z’amafaranga y’u Rwanda ku bufatanye bwa Banki y’Isi na Leta y’u Rwanda.

Nyuma y’uruzindiko rw’intumwa za Banki y’Isi kuri IPRC West, ishami rya Karongi, umuyobozi w’icyo kigo Mugiraneza Jean Bosco yatangarije Kigali Today ko izo ntumwa zari zije kuhasura kugira ngo zirebe ahazubakwa ishuli ry’ubumenyingiro n’amazu yo kwimenyerezamo imyuga itandukanye.

Intumwa za Banki y'Isi, umuyobozi wa WDA, n'abayobozi ba IPRC West basuye.
Intumwa za Banki y’Isi, umuyobozi wa WDA, n’abayobozi ba IPRC West basuye.

Umuyobozi wa IPRC West yatangaje ko kubaka biteganyijwe gutangira mu kwezi kwa munani, ku buryo mu kwezi kwa mbere umwaka utaha wa 2014 abanyeshuli bazatangira kwiga.

Izo nyubako zose n’ibikoresho, umuyobozi wa IPRC West yasobanuye ko iryo shuli rizubakwa ku bufatanye bwa Banki y’Isi rizigisha imyuga itandukanye harimo ibijyanye n’ubukerarugendo n’amahoteli, iby’ubwubatsi, ububaji, amashanyarazi n’amazi.

Intumwa za Banki y’Isi zari ziyobowe na Sajitha Bashir ukuriye ishami rya Banki y’Isi rishinzwe uburezi muri Afurika y’i Burasirazuba n’iy’Amajyepfo. Bari baherekejwe na Gasana Jerome, Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro (WDA), ari nacyo gishinzwe ibigo bya IPRC mu Rwanda.

IPRC West ishami rya Karongi yigisha n'ubukanishi.
IPRC West ishami rya Karongi yigisha n’ubukanishi.

Sajitha Bashir yavuze ko uruzinduko rwe rwamuhaye ishusho nziza y’uko ibyo bateganya gufashamo Leta y’u Rwanda bizagenda neza ntakabuza.

Umuyobozi wa IPRC West, Mugiraneza Jean Bosco, yabwiye Kigali Today ko ababishinzwe bamumenyesheje ko amasoko y’izo nyubako n’ibikoresho yamaze kugera mu Mvaho Nshya, kandi ko kuri uyu wa gatatu tariki 26-06-2013 abazapiganirwa amasoko bazasura ikigo.

Gasana Marcellin

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka