ICK: Abanyeshuri barasaba Leta guha buruse abo muri kaminuza zigenga

Abanyeshuri bagera kuri 359 barangije mu mashami atatu yo mu ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) bahawe impamyabumenyi kuri uyu wa gatanu tariki 16 Werurwe 2012. Basabye Leta ko yajya iha buruse zo kujya kwiga hanze abanyeshuri bo mu mashuri yigenga bagize amanota menshi nk’uko bigenda muri za kaminuza za Leta.

Umunyeshuri wari uhagarariye abarangije, Bertrand, yavuze ko muri kaminuza zigenga habamo intiti nko muri za kaminuza za Leta kandi ngo hari ababa banagize amanota menshi bikaba bikwiye ko bajya bagenerwa amaburuse nk’uko abo mu za Leta bazigenerwa.

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe amashuri makuru mu Rwanda, Geofrey Rugege, yavuze ko buruse zitazajya zipfa guhabwa abanyeshuri babonetse bose kuko muri gahunda za Leta izi buruse zizajya zihabwa abize amasiyansi n’imyuga.

Rugege yavuze ko n’abashoramari bajya batanga amaburuse yo kujya kwiga hanze ku bantu bashaka ariko ahanini bakunze gufata abo mu masiyansi n’imyuga.

Leta ikeneye abize amashami y’imyuga na siyanse ngo bajye babasha gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere za Leta yihaye; nk’uko umuyobozi w’ikigo gishinzwe amashuri makuru mu Rwanda yabisobanuye.

Ku nshuro ya kabiri ICK itanze impamyabumenyi
Ku nshuro ya kabiri ICK itanze impamyabumenyi

Abanyeshuri ngo bazatangira kujya bigishwa ibijyanye n’imyuga muri gahunda z’amashuri yisumbuye kugira ngo bajye basohoka mu mashuri bashobora kwihangira umurimo.

Ni ku nshuro ya kabiri ICK itanga impamyabumenyi. Abanyeshuri bazihawe ni abize itangazamakuru n’itumanaho (journalisme et Communications), ubumenyi mu iterambere (Sciences de Développement) ndetse n’imbonezamubano n’icungamutungo (Sciences Sociales, Economiques et gestion).

ICK yatangiye tariki 21/10/2002, ryemerwa n’iteka rya minisitiri ryo ku wa 27 Werurwe 2003, abahawe impamyabumenyi bwa mbere muri iri shuri, bazihawe mu mwaka wa 2010.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka