Huye: Dore tumwe mu dushya twahanzwe n’abarimu b’indashyikirwa
Abarimu batorewe kuba indashyikirwa mu Karere ka Huye, banabihembewe ‘tablets’ ubwo hizihizwaga umunsi wa Mwalimu tariki ya 2 Ugushyingo 2022, bavuga ko mu byo bakesha ibi bihembo harimo guhanga udushya mu myigishirize, no kwiteza imbere bahereye ku mushahara mutoya bahembwaga mbere y’uko wongerwa mu minsi yashize.

Abo barimu ni batatu ari bo Jean de Dieu Twizeyumukiza wigisha ku ishuri ribanza rya Sinapi, waje ku isonga mu bigisha mu bigo byigenga, Pascal Muhire wigisha muri TSS Kabutare warushije abigisha mu mashuri y’imyuga na Théogène Turabumukiza wigisha muri GS Gatagara, warushije abigisha mu mashuri atanga ubumenyi rusange, ya Leta.
Mu dushya bakesha gutorwa nk’indashyikirwa harimo gutanga amasomo bifashishije ikoranabuhanga, aho usanga abanyeshuri babo babasha kubona ‘notes’ cyangwa imyitozo, bidasabye ko mwarimu abanza kubyandika, bityo gutanga amasomo bikihuta. Pascal Muhire we ngo anifashisha You Tube.
Agira ati “Akenshi ibyo twigisha ni ibijyanye no gushyira mu bikorwa. Niba ari umukoro ngiro twakoze, nshyiraho video yawo, bityo umunyeshuri twaba turi kumwe cyangwa tutari kumwe akaba yayifashisha, ikamuyobora.”

Twizeyumukiza we ngo atoza abana kuvuga indimi binyuze mu biganiro mpaka, kandi abana bo guhera mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza yabatoje gukorera ku mihigo.
Ati “Abana hari ibyo bagiye bahigira n’ababyeyi babo bakabisinyira. Byanatanze umusaruro kuko abana 16 bacu bakoze ibizamini bya Leta babitsindiye ku manota 30 bose.”
Aba barimu kandi ngo bagiye baniteza imbere, bahereye ku mushahara mutoya bahembwaga. Igishoro ngo bagiye bagikura mu bimina no mu nguzanyo bagiye bafata muri Umwalimu SACCO.

Twizeyumukiza w’imyaka 25 ati “Mfite ‘cybercafé’ inatanga serivisi z’irembo no gufasha abishyura imisoro, tugatanga na serivisi zo gufotora n’izo gufata amashusho, n’ibindi. Mfite na You Tube channel ikurikirwa n’abantu ibihumbi icyenda, ikaba n’imwe mu bimpa amafaranga.”
Pascal Muhire na we ati “Ndi umworozi. Mfite inka 2 nziza zimpa umukamo nkagurisha, kandi ngura ibibwana by’ingurube by’amezi abiri ku mafaranga ari hagati y’ibihumbi 40 na 50, hanyuma mu mezi ane nzimarana nkazigurisha hagati y’ibihumbi 200 na 250.”
Aba barimu banavuga ko uretse igereranya ry’imishahara abantu bakora bifashishije imibare, ari nta mushahara mutoya ubaho, ahubwo habaho uko umuntu awifashisha. N’ubwo ngo ufite munini n’ufite mutoya batakora ibikorwa bingana mu gihe kimwe, ariko ngo icya ngombwa ni ukwiha intego, hanyuma ukanayigeraho.
N’ikimenyimenyi ngo muri wa mushahara bita mutoya mu mibare, usanga umuntu na we afite undi awuhembamo.
Muhire ati “Ndibuka ko ngitangira akazi nigishaga mu mashuri yisumbuye, ugasanga ndimo kuguza mugenzi wanjye wigishaga mu mashuri abanza, nyamara naramurushaga umushahara. Ibi byanyeretse ko uwitwa ko afite umushahara mutoya ashobora kugera kuri byinshi, bitewe no kuwukoresha neza.”

Muri iki gihe umushahara wa Mwalimu wogerewe, aba babaye indashyikirwa biyemeje gukomeza kubaho nk’uko bari babayeho mbere, ahubwo inyongera bakayishyira ku ruhande, bakazayibyaza umusaruro bahereye ku byo bari bariyemeje bari batarabonera ubushobozi.
Ohereza igitekerezo
|