Mu banyeshuri 901 barangije muri CUR, 61% ni ab’igitsinda gore naho muri 13 bahembewe kuba baragize amanota menshi kurusha abandi mu dushami bizemo, icyenda ni ab’igitsina gore.

N’uwahawe igihembo cyo kuba yaragize amanota menshi kurusha abandi (grande distinction) ni umubikira.
Mu ijambo yabwiye abahawe impamyabumenyi muri CUR, Musenyeri Firipo Rukamba, Umuyobozi Mukuru w’inama y’Ubutegetsi w’iyi Kaminuza, akaba n’Umushumba wa Diyoseze ya Butare, yabasabye kuzagaragaza impinduka nziza ku baturage, bagateza imbere ubushakashatsi n’ikoranabuhanga ariko batibagiwe iyobokamana.
Guverineri w’Intara y’Amajeypfo, Alphonse Munyantwari, we yasabye abahawe impamyabumenyi kuzagira uruhare mu gukemura ibibazo biriho.

Abasanzwe bafite imirimo bakora, yabasabye kuzifashisha ubumenyi bakuye muri CUR mu kurushaho kunoza umurimo bakora.
Kaminuza Gatulika y’u Rwanda yafunguye imiryango mu kwezi kwa Gicurasi 2010. Mu kwezi k’Ukwakira 2014 yaremejwe, inahabwa uburenganzira bwo gutanga impamyabumyi mu mashami y’imyigishirize, iyobokamana n’ubumenyi nyobokamana, ubucuruzi, uburezi, ubuzima rusange n’imirire myiza, ubumenyi n’ikoranabuhanga, n’ivugururamibereho.
Musenyeri Firipo Rukamba yavuze ko batekereje gushinga iyi kaminuzahari mu rwego rwo kugira uruhare mu burezi, guhindura imibereho y’Abanyarwanda no kurwanya ubukene
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nuko nibakomereze aho