Hamwe na hamwe muri Gicumbi ibizamini bya leta byatangiye bitinze

Ku bigo bimwe na bimwe byo mu karere ka Gicumbi ibizamini bya leta byatangiye bikererewe kubera ko abakandida bigenga ndetse n’abanyeshuri baba mu nkambi y’impunzi z’Abanyekongo baje batinze.

Ku kigo cy’amashuri yisumbuye cya Kageyo batinze gufungura ibizamini kubera ko hari abana bavaga mu nkambi iri muri uyu murenge wa Gicumbi batinze kuhagera hamwe n’abakandida bigenga batari bafite amafishi ndetse batazi n’ibyumba bagomba gukoreramo ibizamini byabo.

Uwamahoro Julliene umuyobozi uhagarariye uburezi mu karere ka Gicumbi yatangarije Kigalitoday.com ko abo bana b’impunzi bari banze kujya kurara aho bagomba gukorera ikizamini kubera ko bafite imyumvire yo kumva ko ari impunzi batararana n’abandi.

Yagize ati “byatugoye kuko abana b’impunzi baje bitinze bituma ikizamini gitangira saa mbiri n’iminota mirongo ine n’itanu kandi byari bitegeanijwe ko ikizamini gitangira saa mbiri n’igice.”

Hari kandi abakandida bigenga baje gukora ikizamini batazi ibyumba bagomba gukoreramo kandi ntanamafishi yabo bari bafite nk’uko buri mwana wese yinjiye mu kizamini ayifite. Abo bakandida kandi wabonaga banze kubahiriza amabwiriza yo gusiga za terefone zigendanwa nk’uko bari bari babimenyeshejwe n’abayobozi b’ibigo byabo.

Umuyobozi ushinzwe uburezi muri Gicumbi yasobanuye ko amabwiriza bayahawe kuva kera ahubwo ko banze kuyubahiriza. Niyo mpamvu babanje gukemura ibyo bibazo byose mbere yo gutangiza ikizamini.

Hari agabombaga gukora ikizamini batagikoze

Ikindi cyagaragaye muri aka karere ni uko ikizamini cya leta kititabiriwe n’abanyeshuri bose uko bari biyandikishije. Ibyo bayagaragaye ku rwunge rw’amashuli rwa Mukono aho abana bagera muri barindwi bataje gukora ikizamini.
Umuyobozi w’iryo shuri, Mukahakuzimana Consolée, avuga ko atazi impamvu abo bana bataje gukora ikizami.

Ku ishuri ryisumbuye rya Mulindi abana 14 bose ntibitabiriye gukora ikizamini cya leta.Harerimana Théogene uyobora iri shuri avuga ko nta mpamvu yabo azi.
Ku ishuri rya College Rushaki abana 11 ntibabonetse mu kizamini kandi bagombaga kugikora. Padiri Dushimimana Janvier, uyobora iryo shuli, yatangaje ko nta mpamvu yabo azi.

Uretse kuri ibi bigo hagaragaye iyo bibazo ahandi mu karere ka Gicumbi ibizamini bagenze neza. Muri rusange ibizamini byitabiriwe ku kigero cya 96%.

Ibizamini bya leta bisoza ikiciro rusange cy’amashuli yisumbuye (tronc commun) ndetse n’ibisoza amashuli y’isumbuye (A2) byatangiye mu gihugu hose ku itariki ya 2 bikazarangira tariki ya 8 ugushyingo 2011.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka