Nyuma yo gusinya ayo masezerano na kompanyi y’Abashinwa yitwa China Geo-Engeneering Corporation izubaka iryo shuri mu karere ka Musanze, Jerome Gasana, umuyobozi wa WDA yavuze ko iyo ari intambwe yo guteza imbere imyuga Guverinoma y’u Rwanda igenda itera.
Ati: “icya mbere ni ukubanza gushaka aho bazigira kuko ntitwabakangurira kujya kwiga ntaho bazigira. Ubu tugeze kuri 70% mu gushyiraho ibigo bihagarariye ibindi muri buri ntara”.
Ibindi bigo bibiri bya IPRC byo mu Burengerazuba n’Uburasrazuba biri gusanwa, ku buryo mu mezi atandatu bizaba byatangiye gukora. Yongeyeho kandi hari n’ibindi biganiro byo kubaka ikigo cya IPRC yo mu ntara y’Amajyepfo bizatangira mu kwezi kwa Munani.

Iki Kigo cya IPRC kibaye icya kabiri nyuma ya IPRC-Kicukiro cyo mu mujyi wa Kigali, kikazatwara amafaranga agera kuri miliyari 10 z’amadolari yatanzwe ku nkunga ya Leta y’Ubushinwa. Abazajya biga babamo ni 200, udashyizemo abiga bataha.
Ibi bigo nibimara kuzura bizaba bihagarariye ibindi mu ntara birimo, bizaba bifite na gahunda zitandukanye nyinshi zirimo kwigisha ubwubatsi, ikoranabuhanga n’itumanaho no gutunganya imisatsi, hakiyongeraho n’umwihariko wa buri ntara.
Mu minsi 15 uhereye kuri uyu wa gatatu tariki 01/08/2012 amasezerano asinyiwe niho imirimo yo kubaka iryo shuri izatangira, ikazarangira mu mezi 18 ariho hazaba ihererekanya bikorwa.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Muraho mwandangira uko nakwiga imyuga nanjye cg mukampa nomero nabazaho nkiteza imbere ko mperereye mu gakenke cyante nk ubukanishi murakoze 0788916819