Guhera 2016, mu mashuri yisumbuye baratangira kwigishwa imyuga

Integanyanyigisho z’amashuri yisumbuye ziri kuvugururwa ku buryo guhera muri Mutarama 2016, abana bazajya barangiza barize n’umwuga wabafasha mu mibereho.

Mu biganiro byahuje kuri uyu wa 15/9/2015, ikigo cy’igihugu giteza imbere ubumenyingiro, WDA n’ayobozi b’uturere tw’Intara y’Amajyepfo hamwe n’abashinzwe uburezi muri utu turere, hagaragajwe ko buri mwana akwiye kumenya umwuga yajya abyaza umusaruro n’igihe yaba atagize amahirwe yo gukomeza muri kaminuza.

Irené Nsengiyumva, umuyobozi mukuru wungirije wa WDA ushinzwe imyuga
Irené Nsengiyumva, umuyobozi mukuru wungirije wa WDA ushinzwe imyuga

Irené Nsengiyumva, umuyobozi mukuru wungirije wa WDA ushinzwe imyuga, ari na we wari waje kuganira n’aba bayobozi, yagize ati “Birashoboka ko mu masomo abanyeshuri biga hakwiyongeraho isomo ry’ubumenyingiro. Urugero ni uko ushobora kuzasanga hari nk’abanyeshuri biga imibare n’ubugenge n’amashanyarazi.”

Ibi ngo byatekerejweho mu rwego rwo gufasha abarangije amashuri yabo kuba bagira n’ikindi bakora cyabagirira akamaro.

Nsengiyumva ati “umwana burya ntagomba kwiga ubumenyi rusange gusa. Hari n’ubushobozi agomba kugenda agira bujyanye n’imibereho ya buri munsi.”

Abayobozi b'uturere two mu Ntara y'Amajyepfo hamwe n'abashinzwe uburezi mu turere, mu nama na WDA
Abayobozi b’uturere two mu Ntara y’Amajyepfo hamwe n’abashinzwe uburezi mu turere, mu nama na WDA

Abayobozi b’uturere na bo bashimye iyi gahunda, bemeza ko bizafasha urubyiruko rw’u Rwanda gushishikarira kwihangira imirimo bifashishije ubumenyingiro bazaba babonye.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugène, agira ati “Kuki tutareba uburyo umwana wese urangije segonderi isanzwe, mu byiciro byayo byose, agira umwuga arangiza azi? Kandi nkeka ko bishoboka: twakwicara tukareba ngo umwana urangije imibare, nta kindi yarangiza azi cyiyongera ku mibare arangije? Nkeka ko byashoboka.”

Murenzi Abdallah, umuyobozi w’Akarere ka Nyanza we yanifuje ko uretse no mu ishuri, mu ngo abana bagomba gutozwa imirimo. Ati “Umwana umutoza umurimo akiri mutoya.”

Atanga urugero rw’ababyeyi babikora mu ngo zabo, Meya Murenzi ati “Hari umuntu wigeze kutubwira ati mfite abana batangiye kugimbuka, nabatoje ko bagomba kubyuka imodoka yanjye bakayoza cya 1000 nagombaga guha uyoza nkakibaha. Wa mwana ugusaba amafaranga yo kwitwaza agiye ku ishuri yagira akarimo akora, ariko urimo uranamutoza umurimo.”

Marie Claire Joyeuse

Ibitekerezo   ( 13 )

Ndashima cyane iki gitekezo, kuko bizafasha benshi kwihangira imirimo bamaze kwiga bityo ibibazo by’ubushomeri bikagabanuka.

Kenneth mwebesa yanditse ku itariki ya: 16-09-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka