Aba banyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye rya Higiro (ES Higiro) bari barabuze ubushobozi bwo kwishyura amafaranga ibihumbi bitatu ku gihembwe basabwa kugira ngo bajye bahabwa ifunguro rya saa sita muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri (school feeding).
Uretse iyi nkunga yahawe abanyeshuri, sosiyeti ya Tigo yanatangije umubano hagati yayo n’iri shuri riherereye mu murenge wa Nyanza mu karere ka Gisagara, iryemerera kujya irifasha mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Hari kuri uyu wa gatatu tariki ya 15/10/2014 mu muhango wo gutaha ku mugaragaro umunara yubatse muri santere ya Nyaruteja iherereye mu murenge wa Nyanza ho mu karere ka Gisagara, ukazafasha abaturage gukoresha umurongo wa Tigo muri servisi zitandukanye itanga dore ko mbere bitoroheraga aba baturage b’umurenge wa Nyanza kuko hakoraga umuyoboro wa MTN na AirTel gusa, ubundi ugasanga hakoreshwa imiyoboro y’i Burundi bituranye.
Nk’uko bitangazwa n’iyi sosiyeti, uyu munara washyizweho mu rwego rwo gukomeza gufasha abanyarwanda mu itumanaho ndetse no kwagura ibikorwa byayo.

Kayitana Pierre, ushinzwe ubuvugizi muri Tigo yaboneyeho gushishikariza abatuye uyu murenge wa Nyanza kwitabira serivisi batanga, bakazibyaza umusaruro bagamije kwiteza imbere.
Ati “Nibitabire serivisi zacu zirimo tigo cash bajye babasha kwibikira amafaranga banayohererezanye, bakoreshe internet bamenye aho isi igeze maze bizamure mu iterambere, natwe tuzakomeza kubaba hafi”.
Abatuye uyu murenge batangaza ko hashize nk’iminsi 5 bakoresha neza umuyoboro wa Tigo bakaba bishimira ko nabo bagiye kujya bakoresha serivisi zayo bajyaga bumva ariko ntizibagereho.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
amasosiyete y’itumanaho yose atere ikirenge mu cya tigo maze akorere mu baturage kuko nibwo ibona abakiriya kuko simpamya ko bariya bana batazashakira abakiriya iyi sosiyete