Gatsibo: Mu ishuli Community model School hatangijwe gahunda yo kwiga ururimi rw’Igishinwa
Leta y’Ubushinwa irashimirwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo ku nkunga yatanze mu kubaka ishuli community model school ryubatswe mu murenge wa Kabarore rikaba ryanatangiye kwigisha ururimi rw’Igishinwa.
Ngo kuko kuba ridahenze ugereranije n’imitere yaryo byafashije abana bataga amashuli kuyasubiramo cyane ko biga bitahira mu miryango yabo; nk’uko byemezwa na Kagarama Augustin umuyobozi wungirije w’iri shuli.
Ibi ni byagarutsweho kuri uyu wa gatatu tariki 20/02/2013 ubwo iri shuli ryasurwaga na Ambasaderi w’ubushinwa mu Rwanda, hanatangizwa gahunda yo kwiga ururimi rw’Igishinwa ruzafasha abarwiga kubona akazi mu mishinga itandukanye iki gihugu gifite muri Afurika n’ahandi.
Ishuli Community model School ryatangiye mu mwaka wa 2010 rifite abanyeshuli 239. Ryubatswe ku nkunga y’Ubushinwa kandi ryubakwa ku buryo bugezweho, rifite isomero ribonekamo na mudasobwa ubwiherero bugezweho n’ibindi.
Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda, Shu Zhan yashishikarije abanyeshuli kwitabira ishuli abaha urugero ko nawe yize mu cyaro nyamara ubu akaba ari ku rwego rwa Amabasaderi. Yanagarutse ku nyungu yo kwiga ururimi rw’Igishinwa.
Ruboneza Ambroise uyobora akarere ka Gatsibo yashimiye Leta y’Ubushinwa iki gikorwa ndetse anizeza Ambasaderi ko bazakomeza kugirana ubufatanye. Yanahamagariye ibigo by’Abashinwa kugana aka karere kuko hari byishi bashoramo imari nko mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubucuruzi n’ibindi.
Uyu muhango wasojwe no guhana impano aho iri shuli ryahawe ibikoresho bitandukanye byiganjemo iby’imikino hanatangwa mudasobwa eshanu.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|