Gatsibo: Amashuri ya nine years yatsinze kurusha ay’ikitegererezo

Nubwo bamwe mu Banyarwanda bavuga ko amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda (nine years basic education), bimaze kuboneka ko hari aho yigisha neza kurusha amashuri y’icyitegererezo. Abana bose bigaga mu ishuri rya Munini babonye amanota abemerera kwiga mu ishuri cy’icyitegererezo.

Abavuga ko amashuri y’uburezi bw’ibanze adatsindisha sibyo kuko abana biga muri ayo mashuri n’abiga mu y’icyitegererezo bigishwa n’abafite ubumenyi bungana ahubwo abana batsinda kubera gukurikiranwa mu masomo; nk’uko bisobanurwa n’ umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere ka Gatsibo, Rutebuka Frederic.

Yemeza ko n’umwana wiga ataha akurikiranwe n’ababyeyi ashobora gutsinda kurusha uba mu kigo.

Ku ijanisha, mu mashuri abanza imitsindire iri ku kigero cya 74%, icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye kiri kuri 80% naho icyiciro gisoza amashuri yisumbuye kiri kuri 85%.

Nubwo mu karere ka Gatsibo nta kigo kigeze kiza mu myanya ya mbere mu gihugu, hashoboye kuboneka abana batsinze mu ba mbere mu gihugu mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (tronc-commun) naho mu ikiciro gisoza amashuri yisumbuye habonetse abana babashije kugeza ku manota 55.

Mu mashuri y’imyuga, akarere ka Gatsibo kaje ku mwanya wa kane mu gihugu hose, no ku mwanya wa mbere mu ntara y’Iburasirazuba.

Akarere ka Gatsibo ntikabashije kuza mu myanya ya mbere ku rwego rw’igihugu kubera ko abana badasubira mu masomo nijoro bitewe nuko akarere nta mashanyarazi kagira ndetse n’ikibazo cyo kwiga mu cyongereza kikigora abanyeshuri n’abarimu; nk’uko umuyobozi ushinzwe uburezi muri Gatsibo yabisobanuye.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka