Avuga ko abanyeshuri 360 bakoreye ku Bigo by’ibizamini bya Musave, Rutaki, Kirebe na Munyana babuze amanota yabo nyuma yo kugaragara ko bakopeye mu bizamini bya Leta, abari bakuriye ibyo bigo bakaba bagomba kubibazwa.
Hakizimana yagize ati: “bwa mbere abari bayoboye ibyo bigo twabandikiye tubasaba ibisobanuro …ariko hashyizweho itsinda rizatangira gucukumbura ku buryo buhagije uruhare buri wese yaba yarabigizemo kugira ngo uwo tuzasanga koko yarabigizemo uruhare tuzabimubaze.”
Kubura amanota byababaje ababyeyi kuko hari n’abakeka ko abana babo bashobora gutsinda ibizamini, nk’uko umukozi ushinzwe uburezi yakomeje abitangaza.

Mu karere ka Gakenke, umusaruro wavuye mu bizamini urashimishije ugereranyije n’imyaka yabanje kuko abanyeshuri batsinze bazamutse bagera ku gipimo cya 83.3% ku mashuri abanza, 82% ku cyiciro rusange na 90.8% ku basoza amashuri yisumbuye.
Mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, Akarere ka Gakenke kaje ku isonga mu gihugu mu isomo ry’Ikinyarwanda, ngo ibanga ni imbaraga bashyize mu myaka ibanza kugira ngo abana bamenye gusoma no kwandika kuko bimukangura akumva n’andi masomo.
Hakizimana ashimangira ko bafite intego z’uko n’andi masomo bayatsinda nk’uko batsinze Ikinyarwanda guhera umwaka utaha cyane cyane amasiyansi kuko amashuri ubu afite ibikoresho by’ibanze bya laboratoire.
Mu masiyansi, akarere ka gakenke nabwo kitwaye neza mu gihugu kuko umunyeshuri wabaye uwa 11 mu gihugu cyose ava mu Kigo cy’Amashuri cya Nyarutovu-Nemba.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Bayobozi b’uburezi mu karere ka RWAMAGANA,ndabasaba gusura ishuli ribanza rya NYARUSANGE(Leta) mukabagira inama yo kwita ku isuku kuko rifite umwanda utagira ingano,nibaza abana bahiga urugero bahabwa ku isuku bikanyobera. Rwose,muhagere mwihere ijisho!! wagira ngo ni ingurube zihaba pe!! ntabwo wamenya ko ari abana baharererwa!!!