GS St Joseph-Nyamasheke yizihije imyaka 57 imaze ivutse

Urwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yozefu rw’i Nyamasheke kuri uyu wa kabiri, tariki 19/03/2013 rwizihije umunsi mukuru wa Mutagatifu Yozefu iri shuri ryitiriwe, banizihiza imyaka 57 iri shuri rimaze rivutse.

Ubuyobozi bw’ishuri, abanyeshuri n’ababyeyi baharerera batangaza ko kwizihiza Mutagatifu Yozefu bibahesha ishema kandi bakongera kwibutswa urugero rwiza rwaranze Mutagatifu Yozefu wabaye umubyeyi akaba n’Umurinzi wa Yezu Kristo.

Frere Sebakiga Pio (uwa 2 ibumoso) uyobora St Joseph Nyamasheke hamwe na Nyiricyubahiro Igisonga cya Musenyeri wa Diyosezi.
Frere Sebakiga Pio (uwa 2 ibumoso) uyobora St Joseph Nyamasheke hamwe na Nyiricyubahiro Igisonga cya Musenyeri wa Diyosezi.

Ibirori byo kwizihiza uyu munsi byabimburiwe n’igitambo cya Misa cyaturiwe muri Paroisse ya Nyamasheke, nyuma bikomereza mu Rwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yozefu.

Abanyeshuri barererwa muri iri shuri bari kumwe n’abarezi babo, abayobozi ndetse n’inshuti z’iri shuri bose bari baje kwifatanya n’Abafurere b’Abayozefite kwizihiza uyu munsi wa Mutagatifu Yozefu, ari na we aba bafurere bisunze ndetse n’ishuri rikamwitirirwa.

Amagambo meza, imbyino, imivugo n’indirimbo bisingiza Umuhire Yozefu ndetse n’iri shuri by’umwihariko, ni byo bahimbazwaga umunota ku wundi kandi ababivugaga basabaga abari bateraniye aho kubaha no gukurikiza urugero rwa Mutagatifu Yozefu ndetse no kwigana Yezu Kristu wabaye umwana w’intangarugero kandi akaza gucungura umuntu.

Abanyeshuri bakoze mu nganzu, abandi bagorora umubyimba bizihiza ibirori.
Abanyeshuri bakoze mu nganzu, abandi bagorora umubyimba bizihiza ibirori.

Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yozefu rw’i Nyamasheke, Frere Sebakiga Pie yatangaje ko uyu munsi ngarukamwaka wa Mutagatifu Yozefu utera umunezero kuko mu gihe cyo kuwizihiza, by’umwihariko nko mu kigo cy’amashuri bibibutsa inshingano za Mutagatifu Yozefu wahawe inshingano zo kurera Yezu Ktistu.

Ibyo ngo bituma abarezi bo muri iri shuri bibuka uburyo Yozefu yakundaga abana kandi akabitaho, bityo na bo bagaharanira kwita ku bana bashinzwe kurera. Ikindi ni uko abana bibuka uburyo Yezu Kristu yubahaga ababyeyi, bityo na bo bagashingira kuri iyo myitwarire ya Yezu ku buryo bubaha ababyeyi n’abarezi babo.

Umuyobozi w’ababyeyi barerera muri iri shuri, Irambona Sosthene na we yatangaje ko ababyeyi barerera muri iri shuri bibatera umunezero kuko bahabwa uburezi bufite ireme kandi ko bahubakira n’ubukirisitu.

Mugisha Ernest w'imyaka 12 yiga mu mwaka wa 1 muri Gr. Sc. St Joseph Nyamasheke yahimbye indirimbo ya Mutagatifu Yozefu.
Mugisha Ernest w’imyaka 12 yiga mu mwaka wa 1 muri Gr. Sc. St Joseph Nyamasheke yahimbye indirimbo ya Mutagatifu Yozefu.

Abanyeshuri biga muri iri shuri na bo batangaza ko kuhiga bibatera ishema kuko bahabonera ubumenyi bavuga ko buzabafasha mu buzima bwabo bw’ahazaza.

Uzayisenga Consolée na Nsengiyumva Dismas biga mu mwaka wa gatandatu batangarije Kigali Today ko kwizihiza uyu munsi bituma bongera kwibuka inshingano zabo bafite nk’abanyeshuri kandi bagaharanira gutera ikirenge mu cya Yezu warerewe mu rugo rwa Yozefu Mutagatifu.

Nyiricyubahiro Igisonga cya Musenyeri wa Diyoseze Gatolika ya Cyangugu, Rwakabayiza Dieudonné wari muri ibi birori, akaba ari na we watuye igitambo cya Misa yagaragaje imyitwarire myiza yaranze Yozefu Mutagatifu.

Nyiricyubahiro Musenyeri Rwakabayiza Dieudonné yasabye abakuru n’abato ko bose bakwiriye kubaha Imana kuko ari byo bituma umuntu agera ku ntego nziza kandi akagira n’icyubahiro.

Yagize ati “Kubaha Imana ni byo bizatuma abantu bakura mu bwenge n’igihagararo. Kubaha Imana ni byo byatumye Yozefu ahabwa inshingano yo kurera Umwana w’Imana.”

Abanyeshuri bo muri St Joseph Nyamasheke bizihije Umunsi wa Mutagatifu Yozefu ishuri ryabo ryitiriwe.
Abanyeshuri bo muri St Joseph Nyamasheke bizihije Umunsi wa Mutagatifu Yozefu ishuri ryabo ryitiriwe.

Itariki 19 Werurwe buri mwaka ni yo tariki ngarukamwaka yizihizwaho umunsi mukuru wa Mutagatifu Yozefu, ukaba ari na wo wemejwe nk’umunsi mukuru w’amashuri yamwitiriwe ndetse n’Abafurere b’Abayozefiti bisunze uyu Mutagatifu.

Urwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yozefu rw’i Nyamasheke rwashinzwe mu mwaka wa 1956, kugeza ubu rukaba rufite amashami y’Ubugenge, Ubutabire n’Imibare (PCM), Imibare, Ubutabire n’Ibinyabuzima (BCM) ndetse n’Icyiciro Rusange.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Uriya mwana uri kuririmba ni ngewe!!
GS ST JOSEPH Nyamasheke I LOVE YOU so much!
You made me whom I am today!
Narakuze, hhhh

Thank you KigaliToday for being there that moment!
Ndabyibuka kuko nabonye umunyamakuru wanyu kirya gihe!

Mugisha Ernest yanditse ku itariki ya: 15-04-2020  →  Musubize

Uriya mwana uri kuririmba ni ngewe!!
GS ST JOSEPH Nyamasheke I LOVE YOU so much!
You made me whom I am today!
Narakuze, hhhh

Thank you KigaliToday for being there that moment!
Ndabyibuka kuko nabonye umunyamakuru wanyu kirya gihe!

Mugisha Ernest yanditse ku itariki ya: 15-04-2020  →  Musubize

nukuri ibyo mwanditse nibyiza abana bacu biganeza batsinda neza nukuri turabashimira

alias yanditse ku itariki ya: 8-08-2014  →  Musubize

Ko mutadutumiye kandi twarahize! Nahamaze igihe gito (oct 1971-fevr 1973) ariko nahavuye nkihakunda!

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 27-03-2013  →  Musubize

nyamasheke waratureze uri umubyeyi w’intangarugero komeza wese imihigo!

love nyamasheke yanditse ku itariki ya: 22-03-2013  →  Musubize

Nyamasheke we, uri nziaaaaa! Uwaguhanze yaraguharaze!

Loyale yanditse ku itariki ya: 20-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka