Ikigo cya GS.Kabare ni icya kiliziya gatolika ifatanije na leta,cyubatswe mu 1981,none ngo inyubako zirashaje zikeneye kuvugururwa.
Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko igenamigambi rya miliyoni 600 ryakozwe,biteganijwe ko azava mu musanzu w’ababyeyi baharerera,abahize,kiliziya gatolika no mu nkunga.

Abanyeshuri baganiriye na Kigalitoday biga muri iri shuri, bavuga ko inyubako zimwe z’iri shuri zishaje zikeneye gusanwa,cyane cyane nko aho baryama, mu bwiherero no mu mashuri.
Uwingeneye Jaqueline wiga muri iki kigo avuga ko amazu bigiramo ashaje bityo ko igihe yasanwa byarushaho gufasha umunyeshuri kwiga neza.
Yagize ati ”Nko mu bwiherero burashaje ntago bugikoresha amazi,mu mashuri ibibaho birashaje kwandikaho biragorana, amashuri nayo nuko bituma umuntu atakaza umwanya mu nini ahasukura kuko hagorana.”

Mu birori byo kwizihiza umutagatifu “Jean Paul II” iri shuri ryiragije,umuyobozi w’iri shuri Padiri Anicet Ndazigaruye, mu kugaragaza igenamigambi ry’imyaka itanu iri shuri rifite, yagize ati”Iri shuri rimaze imyaka 34 ritavugururwa,rirashaje rikeneye kuvugururwa no kwagurwa.Tubitangaje ku mugaragaro kugira ngo yaba uwize hano,inshuti z’ishuri bose babimenye batangire kubitekerezaho ni gahunda dufite mu myaka itanu.”
Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise, avuga ko bemereye iki kigo ubufasha mu bujyanama ndetse no kuba babereka aho bakomanga mu rwego rwo kubona ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa iryo genamugambi.
Mgr Antoine Kambanda ,umushumba wa diyosezi gatolika ya Kibungo iri shuri riherereyemo, avuga ko bizagenda bikorwa uko ubushobozi buzagenda buboneka,akanongeraho ko hari n’amafaranga azava mu batarenakunga.
Yagize ati “Mu biteganywa dushyira hamwe tukajya inama na leta n’ababyeyi barerera hano, kugira ngo turebe icyashoboka mu gihe runaka. Ibikenewe ni byinshi ariko kandi bigasaba n’igihe ngo tubigereho.”
Iri shuri ryitiriwe mutagatifu “Jean Paul II” kuva mu mwaka ushize wa 2014. Ryigisha amasiyansi ariko nyuma yo kuryagura bateganya kongeramo amasomo y’ikoranabuhanga
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
kumenya ikemya ikigo cyange nahawe na min spoc
Gsk yari nziza none irashaje.gusa irarera.