Dr Gashumba yashyizwe ku mwanya w’ubuyobozi bwa UPU n’inama y’abaminisitiri yari iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame yo kuwa 4/11/2011.
Uretse kandi kwemeza umuyobozi wa UPU, inteko rusange ya Sena yanasuzumye imishinga ibiri y’amategeko. Iyo mishinga yasuzumwe ni umushinga ugena inshingano n’imiterere n’imikorere by’ibitaro bya gisirikare bya Kanombe bishaka guhindura izina bikitwa Ibitaro bya gisirikari by’u Rwanda.
Undi mushinga w’itegeko wasuzumwe ni umushinga ugena imikorere n’imicungire by’ikigo cya gisirikare cy’ubwisungane mu kwivuza gishaka gukora nk’ikigo cy’ubwishingizi.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Murakaza neza turabakiriye maze mudufashye kuzamura kaminuza yacu natwe tujye ku rwego mpuzamahanga bravo!!
Murakaza neza turabakiriye maze mudufashye kuzamura kaminuza yacu natwe tujye ku rwego mpuzamahanga bravo!!
Welkom in UP Rector