Burera: Amashuri y’imyaka 12 afasha ababyeyi badafite amikoro

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Burera bahamya ko amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 (12YBE) abafitiye akamaro kuko yagobotse abakene maze bituma abana babo nabo biga aho guhera mu rugo bahinga cyangwa bahirira amatungo.

Hategekimana Leonard, umwe muri abo baturage, abisobanura muri aya magambo: “ariya mashuri…ni amashuri meza afasha abatishoboye kurihira abana mu mashuri, bakiga nyine bakigira ubuntu bari no gutaha mu mago.”

Abo baturage twaganiriye bakomeza bavuga ko abanyeshuri biga muri 12YBE biga kandi batsinda neza. Ngo abavuga ko ayo mashuri atigisha bazabanze bajyane yo abana babo nibabona batari kwigishwa neza bazabe ariho babihamya nk’uko Ndacyayisenga Celestin abisobanura.

Bakomeza bavuga ko mbere amashuri y’imyaka 12 ataraza, iyo ababyeyi batsindishaga umwana akoherezwa kujya kwiga kure y’iwabo byabagoraga kuko bakoreshaga amafaranga menshi mu ngendo bajyana umwana wabo ku kigo yemerewe kwigaho.

Umunyeshuri warangizaga amashuri abanza ntabashe gutsinda ikizamini cya Leta yaricaraga agatangira guhinga cyangwa kwahirira amatungo kuko ababyeyi be nta mafaranga babaga bafite yo kujya ku mutangiza mu mashuri yigenga nk’uko bakomeza babivuga.

Abanyeshuri batandukanye bo mu karere ka Burera biga muri 13YBE bavuga ko kuyigamo bibafasha cyane kuko bigira hafi y’iwabo kandi bagataha, bakajya mu rugo gukora indi mirimo itandukanye.

Rimwe mu mashuri y'uburezi bw'ibanze bw'imyaka 12.
Rimwe mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12.

Abatuye ahari umuriro w’amashanyarazi biraborohera kuko iyo bamaze gukora imirimo itandukanye basubira mu masomo yabo.

Ngo ingorane zigira ababa ahataragezwa amashanyarazi kuko bibagora gusubira mu masomo yabo. Bakunze kwifashisha agatadowa ariko ngo kagira urumuri rucye kuburyo iyo bari gusoma mu ikaye amaso abarya nk’uko abo banyeshuri babihamya.

Musabwa Eumene ushinzwe uburezi mu karere ka Burera atangaza ko ababyeyi bo muri ako karere benshi bakunze gutangiza abana babo muri 12YBE, hafi yabo aho batazatanga amafaranga ya tike ndetse n’amafaranga y’ishuri.

Kuri ubu abanyeshuri bo mu karere ka Burera biga muri 12YBE bagera ku 8126. Abo banyeshuri bose biga muri ayo mashuri ari mu mirenge 17 igize akarere ka Burera nk’uko Musabwa abisobanura.

Hari imirenge ifite 12YBE ebyiri ndetse n’eshatu. Bari kongera ibyuma by’ayo mashuri kuburyo ubu bafite ibyumba bigera kuri 91, amacumbi y’abarimu 17 ndetse n’ubwiherero 164.

Musabwa avuga ko kandi abanyeshuri biga muri 12YBE mu karere ka Burera biga neza kandi bagatsinda neza. Mu bizamini bya Leta byo mu mwaka wa 2011 bisoza ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye harimo ibigo byatsindishije hejuru ya 90%. Ikigo cyatsindishije ku kigero cyo hasi cyagize 54,4%.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka