Musabwa Eumene, ushinzwe uburezi mu karere ka Burera, atangaza ko mu mwaka wa 2015 habarurwa abanyeshuri 692 bataye ishuri.

Kuba abana bo mu karere ka Burera bakomeje guta ishuri ntibivugwaho rumwe. Bamwe bavuga ko ababyeyi babo bana aribo babigiramo uruhare. Bakabakura mu ishuri ku bushake kugira ngo bajye babafasha imirimo yo mu rugo irandukanye irimo guhinga ndetse no kwahirira amatungo.
Abo babyeyi ngo ntibita ku burere bw’abana babo, aho usanga bamwe, buri munsi babyuka bagenda, bajya gushaka imibereho, ibyo bita “guhendebuka” mu karere ka Burera.
Iyo abo babyeyi ngo bagiye guhendebuka bataha nijoro ntabemenye imyigire y’abana. Ugasanga n’amafaranga bakuye aho bagiye gupagasa, bayamarira mu kabari, ntibibuke kugurira abana ibikoresho by’ishuri.
Umwana yabura ibyo bikoresho, agahitamo kuva mu ishuri, nawe akajya kwishakira amafaranga. Maniriho Leonard yungamo avuga ko ariko hari n’abana baba barananiranye badakozwa ibyo kwiga.
Bene abo bana ngo baba barananiranye ku buryo n’iyo hiyambajwe ubuyobozi bahita bahungira muri Uganda, aho bita mu Ngagi, mu Cyanika cya Uganda, bakirirwayo bakora ibyo bishakiye, bagataha nimugoroba.
Ngo kuba akarere ka Burera gaturiye umupaka uhuza u Rwanda na Uganda nabyo biri mu bituma abana bata ishuri cyane.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuga ko mu guhangana n’ikibazo cy’abana bata ishuri bigisha ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo kandi ngo ababyeyi bakura abana babo mu ishuri bazajya bahanwa.
Umuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, asaba abayobozi b’inzego z’ibanze gushyiraho amategeko akaze atuma abana badata ishuri.
Agira ati “Kirazira! Kirazira! Kirazira! Gukura umwana mu ishuri…mushyireho amategeko akaze agamije gutuma abana b’Abanyarwanda bose biga.”
Uko umwaka ushize mu karere ka Burera habarurwa abana baba barataye ishuri, babarirwa mu magana. Ubuyobozi bugashyiraho ingamba ariko ntizibuze ko abana bakomeza guta ishuri.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Ababyeyi baba bana bari bakwiriye kubakundisha ishuri, kuko wibaza icyo uwo mwana azigezaho muri kigihe atarize kikakuyobera.
bafate abana batayeishuri
babafatebabanze
bafunge
iminsinkitatu
nibamufunga
bamusinyisheko
niyongera azafungwaburundu.
Mbona Igituma Bariya Bana Bata Amashule Bituruka Ku burangare Bwababyeyi Babo Bihugiraho Ntibite Kubana Babo,bigatuma Babacika.Igitekerezo Abashinzwe Ubrezi Bafatanye N’abashinzwe Umutekano Bahugure Abo Babyeyi Abana Bongere Babone Uburere.Merci!