Barashima ingo mbonezamikurire kuko zikangura ubwonko bw’abana bakaba intyoza bakiri bato

Mu Karere ka Musanze, umuryango utari uwa Leta witwa FXB Rwanda ukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’ingo mbonezamikurire y’abana bato (Early Childhood Development- ECD) uratangaza ko ingo mbonezamikurire y’abana bato zitanga umusaruro.

Abana barererwa mu rugo mbonezamikurire rwa Mburabuturo i Musanze barakerebutse kandi nta bibazo by'imirire mibi bafite
Abana barererwa mu rugo mbonezamikurire rwa Mburabuturo i Musanze barakerebutse kandi nta bibazo by’imirire mibi bafite

Umukozi wa FXB Rwanda witwa Jean Pierre Nshimiyimana avuga ko uwo muryango ukorera muri Musanze na Burera, bashyira mu bikorwa umushinga wa USAID Twiyubake, aho batanga serivisi nyinshi ndetse harimo n’iz’amarerero.

Muri Musanze bahafite amarerero rusange (Community ECDs) agera kuri 25 bakagira n’amarerero yo mu ngo (home ECDs) agera kuri 92. Mu Karere ka Burera bahafite agera mu 120, yose hamwe akaba yita ku bana bagera ku bihumbi umunani na magana arindwi (8700).

Muri ECDs bifashisha abakorerabushake bita kuri abo bana (Care Givers) bakaba ari bo babana n’abo bana umunsi ku munsi.

Bavuga ko iyi gahunda y’ingo mbonezamikurire y’abana bato bayitangiye muri 2016, ku buryo aba mbere barerewe muri ayo marerero bamaze kugera mu mashuri abanza.

Jean Pierre Nshimiyimana ati “Icyagaragaye ni uko abana bavuye hano no mu mashuri abanza bahagaze neza mu manota kuko abenshi batarenga mu myanya ya gatanu. Iyi gahunda y’amarerero Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho irimo gufasha ababyeyi cyane kuko ikangura ubwonko bw’abana.”

Yongeyeho ati “Usibye no kuba baza bakabigisha ndetse bakava mu ngo ntibigunge, n’ababyeyi babo bungukiramo byinshi kuko babigisha uko bategura indyo yuzuye y’abana, bakabigisha n’ibyerekeranye n’uburere bw’umwana.”

Umukozi wa FXB Rwanda, Jean Pierre Nshimiyimana, avuga ko ingo mbonezamikurire ari ingirakamaro kuko zikangura ubwonko bw'abana bakiri bato
Umukozi wa FXB Rwanda, Jean Pierre Nshimiyimana, avuga ko ingo mbonezamikurire ari ingirakamaro kuko zikangura ubwonko bw’abana bakiri bato

Usibye guhugura abakorerabushake kandi, umushinga wa FXB Rwanda ubitaho ukabaha igikoma n’ibikoresho bimwe na bimwe.

By’umwihariko, mu bana Kigali Today yasanze barererwa mu rugo mbonezamikurire rwa Mburabuturo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, nta mwana wari urimo ufite ikibazo cy’imirire mibi, nk’uko ababitaho babisobanuye.

Jean Pierre Nshimiyimana avuga ko mu kandi kamaro k’ingo mbonezamikurire y’abana bato (ECDs) harimo kuba ababyeyi benshi baragiraga abana mu cyaro ntibabone ubushobozi bwo kubajyana mu mashuri y’incuke cyangwa se hakanababera kure.

Ati “Ariko kuko iyi gahunda yaje ikagera no mu cyaro, yatumye ba bana birirwaga mu rugo badafite umuntu ubitaho ababyeyi babo bagiye gukora, bose bategurwa ku buryo bazavamo abana beza babereye u Rwanda, biga bagafata kuko ubwonko bwabo bwakangutse.”

Umubyeyi witwa Bakire Yobu afite umwana w’imyaka itanu y’amavuko mu irerero rya Mburabuturo. Bakire avuga ko umwana we mbere iyo yirirwaga mu rugo yirirwaga atoragura imyanda.

Ati “Iri shuri ritugirira akamaro kuko riduhugurira abana bagashira ubwoba, babona abantu ntibabatinye. Uramubwira uti ririmba, ukumva arakuririmbiye. Azi kuramutsa abantu, akaba yararetse no gutukana kuko azi ko ari bibi. N’iyo imyenda ye yanduye, yanga kuyambara akatubwira ngo tuyimumesere.”

Icyakora n’ubwo aya marerero atanga umusaruro, ababyeyi b’abakorerabushake bita kuri abo bana nta gihembo gifatika babona, bakifuza ko Leta na bo yabashyira muri gahunda nk’iy’abandi barezi bose na bo bakabona igihembo cy’akazi gakomeye bakora kugira ngo bibatere umwete, bityo barusheho kunoza no kwitangira akazi bakora.

Basaba kandi ko serivisi y’amarerero yagera ku Banyarwanda bose kuko hari aho itaragera.

Abana bitabwaho mu ngo mbonezamikurire ni abatarengeje imyaka itanu bitegura kujya mu mashuri abanza. Abo bana baza ku irerero guhera ku wa mbere kugeza ku wa gatanu, hamwe bagatangira saa moya n’igice na saa mbili, saa tanu bakaba batashye. Aho ku irerero mu gitondo bahabwa ifunguro ry’igikoma.

Babatoza kurangwa n’isuku ku mubiri no ku myambaro, gukaraba mbere yo gufata amafunguro n’igihe bavuye mu bwiherero.

Ababyeyi batozwa guha abana indyo yuzuye kugira ngo babarinde kugwingira. Ni mu gihe kandi iyo umwana yabonye indyo yuzuye bimufasha kuvamo umwana w’umuhanga.

Ababyeyi bafite abana mu ngo mbonezamikurire banigishwa uko bita ku karima k’igikoni, bagasabwa kugira umurima w’imboga ubafasha gutegurira abana babo indyo yuzuye.

Naho ku bijyanye n’uburere buboneye, ababyeyi bigishwa ibyerekeranye n’uburenganzira bw’umwana, bakamenya ko umwana atagomba guhutazwa n’ababyeyi ndetse n’undi uwo ari we wese, ntakoreshwe imirimo ivunanye, umwana agahabwa uburenganzira mu rugo agatanga igitekerezo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka