Abarimu ntibishimira ubusumbane mu buryo indimi zigishwamo kuko Igifaransa mu mashuri abanza n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye kigishwa iminota 80 gusa mu cyumweru.
Ni mu gihe Icyongereza cyigishwa iminota 280 mu mashuri abanza n’iminota 240 mu cyiciro rusange naho Ikinyarwanda kikigishwa iminota 320 mu y’abanza n’iminota 120 mu cyiciro rusange.
Habimana Faustin, Umurezi mu kigo cy’Amashuri Abanza cya Gikingo, avuga ko kuba Igifaransa kigishwa iminota mike ugereranyije n’izindi ndimi zikoreshwa, bishobora kugira ingaruka ku bana.
Agira ati “Umwana kugira ngo azabashe kwiga indimi bizamugora cyane kuko hazazamo ururimi atabonye igihe gihagije cyo kurwiga.”
Miniragaba Evariste, Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Mubuga II, ati “Abana bazamuka nta bumenyi buhagije muri rwa rurimi kuko baba batarahawe umwanya uhagije wo kurwiga”.
Ubwo ku wa 15 Werurwe 2016 abasenateri muri Komisiyo ya Politiki n’Imibereho Myiza barimo Hon Sindikubwabo Jean Nepomscene, Mukasine Marie Claire na Kayumba Benjamin bari mu Karere ka Gakenke mu rugendo rw’iminsi itatu baganira n’ibyiciro bitandukanye by’abaturage basabwe gukora ubuvugizi kuri kino kibazo.
Hon Senateri Sindikubwabo Jean Nepomscene, uyoboye iri tsinda, avuga ko habayeho kuvugurura integanyanyigisho kandi indimi zose zigashyirwamo ariko kuba zitanganya amasaha ngo si ikibazo gihangayikishije.
Ati “Icyongereza ni ururimi u Rwanda rwahisemo nk’ururimi ubona ruganisha ku iterambere, ariko ntabwo bikuraho ko impungenge abarimu bagaragaza ngo ugiye kwiga combination (ishami) y’Icyongereza n’Igifaransa byakugora.
N jye numva ntafite impungenge kuko ubonye iby’ingenzi mu myaka ya mbere, wajya muri combination amasaha akiyongera byagufasha neza gukurikira.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
nibishoboka bazabikore kuko ni byiza byazarushaho gutsura umubano n’amahanga akoresha ururimi rw’igifaransa
nibishoboka bazarebe uko babigenza bongereho iminota kuko igifaransa ni ururimi rugoye cyane kurwiga ugereranije n’icyongereza cyangwa ikinyarwanda .
Njye nemeranya na bariya barimu kuko mu myigire hari icyo ushobora kumenya mbere kikakorohereza kumenya ikindi cg kikaba cyaba inzitizi yo kumenya ikindi.Nk’uko uwize gutwara igare bimworohera kwiga gutwara moto ninako uwiga igifaransa neza byamworohereza kwiga no kumenya icyongereza.Biragorana kuba wamenya gutwara moto mbere hanyuma ukiga gutwara igare nyuma.Kimwe n’uko kwiga icyongereza mbere kdi neza bizitira kuba wakwiga igifaransa nyuma kdi nabwo mu buryo budahagije.Buriya umwana wize ururimi nk’icyongereza kitarimo accents;terminaisons;...kubimuzanaho nabwo mu gihe gito!Sinzi!Ariko reka twizere ko ubuvugizi buzakomeza gukorwa hakazavamo igisubizo kibereye uburezi bufite ireme.Murakoze.