Barasaba ko impamyabumenyi zitangwa na Tumba College zakongerwa agaciro

Bamwe mu banyeshuri barangiza mu ishuri rya Tumba College of Techonology, barasaba ubuyobozi bw’iki kigo kongera agaciro k’impamabumenyi bahabwa kugira ngo babashe guhangana ku isoko ry’umurimo.

Iri shuri ryigisha imyuga ku barangije amashuri yisumbuye ritanga impamyabushobozi y’imyaka ibiri idafite agaciro kangana n’akabarangije kaminuza zisanzwe, n’ubwo abaharangiza bavuga ko nta wundi munyeshuri ubahiga mu bumenyingiro.

Umwe mu barangije muri iri shuri witwa Marcel Mutsindashyaka, washoboye kwihangira kompanyi ikora ibijyaneye n’itumanaho mu Rwanda, avuga ko ubumenyi n’ubushobozi bafite bubangamirwa n’urupapuro bahabwa rutizerwa n’abakoresha.

Ati: “Ubumenyi turabufite ariko impamyabumenyi ntiyizerwa n’abantu, abarangije mu yandi makaminuza icyo baturusha ni urupapuro. Turifuza ko byibura baduha impamyabushobozi z’abarangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza”.

Umuyobozi wa Tumba College of Techonology, Ing. Pascal Gatabazi, avuga ko ariyo nshingano iki kigo cyahawe na Leta yo guha impamyabumenyi zijyanye n’imirimo ikenewe ku isoko ku bana bafite ubumenyi ngiro. Yongeraho ko n’ubwo batabyishimira imikorere y’aho bagiye ishimwa.

Ati: “Ubushakashatsi twakoze bwagaragaje ko 70% by’abarangije muri TCT babona akazi, naho 97% by’abakoresha bavuga ko abo banyeshuri bashoboye akazi ”.

Marcel yize muri Tumba College of Techonology abasha kwihangira kompanyi ikora ibijyanye n'itumanaho.
Marcel yize muri Tumba College of Techonology abasha kwihangira kompanyi ikora ibijyanye n’itumanaho.

Ibyo byiyongeraho ko abanyeshuri barenga 70% bavuga ko bishimiye amasomo bahabwa, bikagaragaza ko iki kigo cyageze ku nshingano cyari cyahawe, nk’uko Ing. Gatabazi akomeza abivuga.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa kane tariki 14/06/2012, mu gikorwa cyo kumurikira abafatanyabikorwa b’iri shuri ibikorwa ryagezeho kuva ryashingwa mu 2007, no gushimira Ikigega cy’Abayapani gishinzwe Umubano (JICA) cyabafashije kubaka ubumenyingiro.

Mu byo JICA yabafashije harimo kubaka ubumenyingiro, kubagurira ibikoresho byifashishwa mu kwigisha no guhugura abarimu, haba imbere mu gihugu no hanze yacyo.

Leta nayo yiyemeje kwagura imikorere y’ibigo by’imyuga igendeye ku buryo TCT yageze ku ntego zayo. Ibigo bigera kuri birindwi nibyo bizabanza gukorerwa ivugurura, binyuze mu kigo gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro (WDA); nk’uko Wison Mugenzi uyobora umushinga wo guteza imbere ubumenyingiro yabitangaje.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ariko ntabwo nemeranya n,uvuga ngo impamyabumenyi zongererwe agaciro kuko zifite agaciro kangana n’ubushobozi bafite,ahubwo ndumva basaba bakahashyira bachelor level.niba ibyo bize bazi kubikoresha ku isoko ry’umurimo imana ishimwe.

Kazungu yanditse ku itariki ya: 18-06-2012  →  Musubize

ibyo ni ukuri ubumenyi bwo barabufite ni intangarugero aho bakora ariko agaciro k’impamyabumenyi kiracyari ikibazo ikwiye kongererwa agaciro

celestin yanditse ku itariki ya: 14-06-2012  →  Musubize

Sinzi niba hari uwigeze akorana cg akoresha umwana wize kuri irishuri, bakora neza bigaragara ko biga neza cyane. Ahubwo ko mutadusonuriye ko nshaka kujyanayo umuhungu wanjye bishyura bate biyandikisha bate? batangira ryari?
murakoze

Gashugi yanditse ku itariki ya: 14-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka