Abize muri Kaminuza ya Cavendish yo muri Uganda bari mu ihurizo rikomeye

Abarangije muri Kaminuza ya Cavendish yo muri Uganda bari basanzwe bemewe n’Inama nkuru ishinzwe uburezi mu Rwanda (HEC), bahawe iminsi itanu ngo babe babonye icyemezo gitangwa na HEC cy’uko barangije muri iyo kaminuza, bitaba ibyo bagahagarikwa mu kazi.

Kaminuza ya Cavendish
Kaminuza ya Cavendish

Abize muri iyo kaminuza ubundi bamaze igihe bakora akazi k’ubwarimu ndetse no kuyobora ibigo by’amashuri ahanini mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’i Burengerazuba.

Umujyanama wa Minisitiri w’Umurimo n’abakozi ba Leta (MIFOTRA), Edmond Tubanambazi, avuga ko abo barezi bahawe akazi nyuma yo gukora ibizamini ndetse banemerwa na HEC mu myaka ibiri ishize.

Ati “Impamyabumenyi ya kaminuza itandukanye n’icyemezo cy’uko barangije muri iyo kaminuza (Equivalence) gitangwa na HEC kandi izi iryo tandukaniro. Ikibazo ni ukumenya impamvu abo barezi batinze kubona ibyo byemezo kuko bari bakenewe mu kazi ndetse no mu rwego rw’amategeko”.

Mu gihe cyo gushaka abarimu muri 2018, abarangije muri Kaminuza ya Cavendish na bo bagaragaje impamyabumenyi zabo zinemerwa na HEC, bivuze ko bari bemerewe gukora ibizamini nk’abandi.

Abo barimu batsinze ibizamini, ariko ku ya 11 Kanama 2020, barindwi (7) muri bo bahawe iminsi itanu ngo babe bazanye equivalence bitaba ibyo bakirukanwa burundu.

Tubanambazi avuga ko Kaminuza ya Cavendish idafite icyangombwa cya burundu kiyemerera gukora, gusa ngo icyo si ikibazo cy’abayirangijemo.

Umwe muri abo barimu, Denys Safari wigisha ku ishuri ribanza rya Rubona mu Karere ka Ngororero, avuga ko batari bazi ko batujuje ibisabwa.

Ati “Twakoze ibizamini by’akazi turatsinda hanyuma dukorerwa isuzuma n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Burezi (REB). Ubwa mbere abayobozi ku rwego rw’akarere badutumye icyemezo turakizana ndetse twohereje n’amanota yacu muri HEC ngo duhabwe equivalence ariko batubwira ko ibyo baduhaye bihagije kandi byemewe”.

Ati “Ubu abarimu barindwi bahawe amabaruwa kandi bashobora kwirukanwa burundu nyuma y’iminsi itanu ntarengwa. Hari n’abandi barimu 40 na bo bashobora guhura n’icyo kibazo, ntituzi ikibazo kiri muri HEC no muri MIFOTRA, uretse kubona amabaruwa atubwira ko tugiye kwirukanwa”.

Iminsi itanu ntarengwa yahawe abize muri kaminuza ya Cavendish nyuma y’aho Komisiyo y’Abakozi ba Leta ikoreye igenzura ku matariki ya 15 na 16 Kamena 2020.

Umuyobozi mukuru wa HEC, Dr Rose Mukankomeje avuga ko abarangije muri iyo kaminuza batarahabwa icyo cyemezo (equivalence) ariko ko bari bemerewe ko ikibazo cyabo cyasuzumwa.

Ati “Ngiye kureba ikibazo cyabo byihuse, ntibahawe equivalence kuko kaminuza bizemo ikorera ku cyangombwa cy’agateganyo. Mu gihe cyose iyo kaminuza yabona icyangombwa cya burundu bahita bahabwa equivalence”.

Kaminuza ya Cavendish yo muri Uganda (CUU) ni ishuri rikuru ryahawe uburenganzira bwo gukora bw’agateganyo ku ya 18 Ukuboza 2007 nka kaminuza yigenga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Political issues oya. Ahubwo ni abantu ku giti cyabo bumva ko abandi batagomba kurya bitwaje imyanya bafite .none se uwize Cavendish watsinze neza ikizamini cy’akazi ahwanye n’uwize ahandi ntashatse kuvuga ...wagize urusenda? N’ubundi ireme ry’uburezi biragoye kugerwaho mu gihe uwagaragaje ubushobozi yimwe akazi ku mpamvu zidasobanutse.recognition of academic qualifications HEC izitanga izi agaciro kazo,kandi n’abazihabwa bagaragaza ko bashoboye.Ese none kuki hari abagira amanota 5,10 Ku ijana kandi barize aho ntavuze.ikindi ibyanditse kuri iyo recognition of academic qualifications birasobanutse kandi n’urwego ruyitanga rurasobanutse.nibareke n’abandi bakorere igihugu kuko bagaragaza ubushobozi kandi nabo ni abana b’u Rwanda. Ikindi ni uko ari akobo kanyuragamo ruswa karimo kugenda gasibangana mu turere tumwe na tumwe.bityo abayobozi muri utwo turere bagashakira impamvu aho zitari.igishimishije ni uko abo bafite icyo kibazo hafi ya bose bagaragaza ubushobozi mu gutsinda ikizamini cy’akazi.

Kizito yanditse ku itariki ya: 27-08-2020  →  Musubize

Abo barimu nibarenganurwe ndumva ari akarengane barimo kuko bagiye mukazi hasuzumwe ibyangombwa byabo kandi byuzuye

Theoneste yanditse ku itariki ya: 16-08-2020  →  Musubize

Nshingiye kukuba akarere kabo karabahaye amabaruwa abashyira mukazi nuko bari bujuje ibisabwa ntampamvu yokubashyira mugihirahiro bandikirwa amabaruwa NGO bashake ibyangombwa kandi urwego rubishijwe rwarabibahaye

Theoneste yanditse ku itariki ya: 16-08-2020  →  Musubize

Nonese icyo cyangombwa HEC yabahaye kitwa Ngo Recognation of academic qwolification baribasanzwe bakoreraho cyo ntagaciro gifite ?HEC yagasobanuye neza agaciro kiyo recognation

Alias yanditse ku itariki ya: 16-08-2020  →  Musubize

Mubushishozi ubuyobozi bwacu busanganwe abo bantu barenganurwe!

Eugene yanditse ku itariki ya: 15-08-2020  →  Musubize

Si Ngororero cg Nyabihu gusa hari abize CUU, yewe si no mu burezi gusa bari ntekereza ko no mu zindi nzego z’igihugu barimo bahize. Njye icyo ntekereza ni uko HEC yamenyesha commission y’abakozi na MIFOTRA validity ya Recognition of academic qualification yahawe abize CUU ndetse ntekereza ko izo recognition of academic qualification zikaba zari zisanzwe zikoreshwa n’abandi bamaze iminsi bari mu mirimo itandukanye mu buzima bw’igihugu!

Eugene yanditse ku itariki ya: 15-08-2020  →  Musubize

Ubanza harimo poltical issues arko!nonese mwemerera Abantu gukora ikizamini bakajya mukazi hanyuma mukarushya mwandika ibyo bibarwa bidasobanutse?mwabahamagaye c mukabaha Equivalence? Nonese uwemeye ko baba shortlisted nta byangombwa bari bafite?

Papa Manzi yanditse ku itariki ya: 15-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka