Igikorwa cyatangiriye muri Kaminuza ya ULK ishami rya Gisenyi kuwa 9 Gashyantare 2016, abanyeshuri basobanuriwe Itegekonshinga ryavuguruwe kuwa 24/12/2015.

Itsinda rigize iyi komisiyo ryabasobanuriye ibyahinduwe birimo ingingo zirebana na manda z’umuyobozi w’igihugu, abadepite n’abasenateri, itegeko rigenga abunzi, hakurwamo ingingo zirebana n’inkiko gacaca.
Me Evode Uwizeyimana, umuyobozi muri iyi komisiyo, yavuze ko batangiye iki gikorwa mu mashuri makuru na za kaminuza, kuko basanze benshi mu Banyarwnada batitabira kumenya ibikubiye mu itegeko nshinga kandi ribamenyesha uburenganzira bwabo.

Yagize ati “Uretse Abanyarwanda batazi gusoma badasobanukiwe itegekonshinga n’andi mategeko, n’Abanyarwanda bazi gusoma ntibitabira gusobanukirwa amategeko bashyirirwaho arimo n’itegeko nshinga riyoboye ayandi yose.
Turi kwigisha kwigisha abanyeshuri biga mu mashuri makuru na Kaminuza kugira ngo nabo bigishe urundi rubyiruko n’ababyeyi babo.”
Yavuze ko ijambo “Nul n’est Cense ignorer la loi” (Nta muntu ugomba kwitwaza ko atazi itegeko) iyi mvugo itajyanye n’Abanyarwanda kuko abenshi badasobanukiwe amategeko.
Kazungu Innocent, umwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza yigenga ya Kigali ishami rya Gisenyi avuga ko uretse kumva itegekonshinga atari arifiteho amakuru ahagije.
Ati “Najyaga numva ngo itegekonshinga, ariko nta busobanuro bwimbitse nari ndifiteho, nk’ubu mbashije kumenye ko mu gushyiraho itegekonshinga habanza kurebwa imiterere y’igihugu ndetse n’umuco w’abanyagihugu.
Ikindi menye ko itegekonshinga twakoreshaga mbere y’irya 2003 ryari ryarakozwe n’abazungu, ariko iry’ubu ni abanyarwanda barishyizeho.”
Umuyobozi wa ULK wungirije ushinzwe amasomo, Dr Cyeze Emmanuel, yavuze ko byagaragaye ko abanyeshuri n’abakozi ba Kaminuza bari bafite amatsiko yo kumenya ibikubiye mu itegekonshinga ryavuguruwe kugira ngo bamenye ibyakuwe ibyakuwemo.
Itegekonshinga ryagiyeho mu 1961 rikozwe n’abazungu, naho itegekonshinga ryakozwe n’Abanyarwanda ryashyizweho mu 2003.
Ohereza igitekerezo
|
Bivuze ko batoye ibyo batazi.
Ubwo izo ntiti nizirangiza bazzazita injiji zize kuko n,ubundi zigishwa mu buryo bucuritse.,kandi nazo zikabimira bunguri nta emotion n’imwe ,ariko birababaje kubona umuntu wize ajya gusobanura itegeko ryarangije gutorwa.Ubwo se niba intiti zo muri Kaminuza zitarizi kandi zikaba zararitoye ,ubwo ba ba Pastori bo muri ADEPR basoma Bibiliya bazicuritse nibo barisobanukiwe mbere?Inzira iracyari ndende.Nkunze ko muba mwabishize mu itangazamakuru nibura ukuri kuba kugiye ahabona.
Harya ka kanyamaswa gakora ibyaha kakagenda kubitse umutwe n,amaso kazi ko batakabona ni akahe?Murarushwa n,ubusa ni isaha itaragera ,bizasobanuka byose ,kandi ababikora ni nabo bazabyivugira.
konunva se bicuritse? babaye barabasobanuriye mbere yo kuritora. ubwo se bagiye gutora batazi nibyo batora? byaba arikibazo kubantu biga muri kaminuza!