Yabitangarije ubwo yifatanyaga n’ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kigali mu muhango wo gufungura ku mugaragaro ishami ryayo rya Musanze, ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 3 Werurwe 2016.

Yagize ati “Hari bamwe bashobora gutekereza ko ari ugushaka amafaranga, tugomba kubasobanurira bakanabyumva neza ko uwashaka gukora ubucuruzi yakora nyabwo.
Ariko gutangiza iki gikorwa ni ukubaka igihugu kugira ngo kizahoreho kigire abantu baminuje bakirebera kandi bafite imyitwarire n’imico myiza.”
Prof. Nshuti Manase umwe mu bagize igitekerezo bakanashinga Kaminuza ya Kigali, asobanura ko bayitangiza bashatse gukora igikorwa gikozwe n’Abanyarwanda kandi kigaragaza ubutwari.

Ati “Twicaye hasi turavuga tuti nk’Abanyarwanda tuje mu burezi buhanitse, si ubucuruzi. Ni igikorwa cy’Abanyarwanda, cyatangijwe n’Abanyarwanda ntabwo ari cya kindi gishaka amafaranga.”
Prof. Nshuti akomeza avuga ko barangajwe imbere no gutanga uburezi bufite ireme, kugira ngo buzagirera akamaro Abanyarwanda kuko babigiyemo bafite umutima wo gutezimbere uburezi.
Ureste kuzana abarimu batandukanye b’inzobere, Prof Nshuti avuga ko mu bindi bateganyaga gukora kugira ngo barusheho gutanga uburezi bufite ireme, i Kigali bagiye kuhubaka inyubako izatwara agera kuri miliyari 7,5Frw nyuma indi ikazubakwa i Musanze.

Mudatinya Martin wenda kurangiza muri iyi kaminuza, avuga ko kubegera kwayo byabaruhuye ingendo bakoraga bajya kwiga muri na Congo, kuko hari abatabona umwanya bitashobokeraga.
Kaminuza ya Kigali yatangiranye abanyeshuri 600, ubu bageze 4.000, mu gihe ishami rya Musanze ryigamo abanyeshuri 312.
Ohereza igitekerezo
|