Abarimu bagiye gukorera ku mihigo izatuma ukora neza azamurwa mu ntera

Minisiteri y’Uburezi(MINEDUC) hamwe n’imiryango Mastercard Foundation na VVOB w’Ababiligi, basabye abarimu kurushaho gutanga uburezi bufite ireme.

Dr Isaac Munyakazi yashyikirije impamyabushobozi abarimu n'abayobozi
Dr Isaac Munyakazi yashyikirije impamyabushobozi abarimu n’abayobozi

MINEDUC yabimenyesheje abayobozi n’abarimu 1,400 bahawe impamyabushobozi kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2019, nyuma y’amahugurwa bamazemo amezi atandatu muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami nderabarezi ry’i Rukara muri Kayonza(UR-CE).

MINEDUC imaze imyaka irenga ibiri isuzuma ireme ry’uburezi mu mashuri abanza, ayisumbuye n’ayigisha imyuga n’ubumenyi ngiro, aho yasanze hamwe na hamwe ubumenyi bw’abanyeshuri butajyanye n’imyaka bigamo.

Imiryango irimo uwitwa “Save the Children” na yo yakoze raporo mu mwaka wa 2016 igaragaza ko hari abana barangiza amashuri abanza batazi gusoma no kwandika Ikinyarwanda.

MINEDUC yifashishije abafatanyabikorwa batandukanye barimo Umuryango w’Ababiligi uharanira iterambere ry’uburezi VVOB, Mastercard Foundation na Kaminuza ya Aberdeen yo mu Bwongereza, batanze amahugurwa ku barimu, abayobozi b’amashuri n’abashinzwe uburezi mu mirenge yo mu turere 17 two hirya no hino mu gihugu.

Mastercard ubwayo irateganya gutanga amadolari ya Amerika miliyoni 50 (asaga miliyari 45 z’amafaranga y’u Rwanda) mu gihe cy’imyaka itanu kuva muri 2018, yagenewe gutoza abantu kuyobora amashuri neza.

VVOB na wo uvuga ko mu gihe cy’imyaka itanu kuva muri 2017-2021 uzatanga amayero miliyoni 4.9(ahwanye n’amanyarwanda miliyari eshanu) ku mahugurwa ahabwa abarimu mu mashuri abanza, ndetse n’amadolari miliyoni 9.5(amanyarwanda hafi miliyari icyenda) ku mashuri yisumbuye.

Umuyobozi w’ibikorwa by’uburezi muri VVOB Mukayiranga Solange avuga ko nyuma y’aya mahugurwa, umwarimu utazajya arinda abana gusibira no kureka ishuri ngo atagomba guhembwa.

Ati “Umushara wakagombye kuza nyuma y’uko wabanje gutanga icyo usabwa, twebwe rero nka VVOB turashaka ko abarimu bazana izo mpinduka kuko amafaranga azongera imishahara y’abarimu azava muri ya yandi yakoreshwaga mu gihe cyo kongera ibyumba by’abana basibiye”.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi, na we ashimangira ko Inama y’Abaminisitiri yemeje ibyo guhemba umwarimu wafashije abana gutsinda, ndetse no kwirukana uwo byananiye.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC avuga ko Leta irimo gutegura guha umwihariko abarimu ku bijyanye n'umushahara
Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC avuga ko Leta irimo gutegura guha umwihariko abarimu ku bijyanye n’umushahara

Dr Munyakazi agira ati “Turifuza impinduka yihuta, izi mpamyabushobozi mubonye ntabwo ari impapuro, turifuza ko mu mashuri abanza haba igicumbi cy’ubumenyi, iby’abana barangiza imyaka itandatu batazi gusoma no kwandika tugomba kubihindura”.

“Ibyo turaza kubikurikiranira hafi, ejo mu nama y’Abaminisitiri twemeje sitati yihariye ya mwalimu kugira ngo dutangire gufata abarimu mu buryo bwihariye.”

“Tuzumvikana imihigo mugomba kugira izadufasha kubona umusaruro, ukora neza azazamurwa mu ntera, ariko tuzanagira uruhare rwo kuvanamo abadashoboye”.

Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo mu Rwunge rw’amashuri St Agnes i Nyabihu, Ngirumpatse Pierre Celestin w’imyaka 60, avuga ko yatangiye ubuzima bwo kwigisha no kuyobora amashuri kuva mu mwaka w’1981.

Ngirumpatse ari mu bemeza ko hari abarimu baba mu burezi igihe kirekire bigatuma batita ku gutegura amasomo, akaba ngo agiye kubafasha kwigisha mu buryo bushya.

Ati “Abarimu batajya bategura,… biraterwa n’abayobozi kuko batabasura ngo bababaze ibidanago, ntibagomba kumenyera kuko hari amavugurura atuma tutagomba kugendera ku myigishirize ya kera”.

Mu masomo bamaze igihe bahugurwamo, abarimu n’abayobozi b’amashuri batojwe kugabana imirimo n’abanyeshuri ndetse n’ababyeyi kugira ngo ishuri n’umuryango byombi bigire uruhare mu kwigisha umwana.

Leta ikomeza isaba aba barimu kwereka abanyeshuri ibyo biga, barangiza bagafungura urubuga kugira ngo buri munyeshuri agaragaze uko yumvise isomo.

Umuryango Mastercard Foundation wo usaba aba barimu gushyira imbaraga mu kwigisha abakobwa, kuko ngo intego yawo ari ukujijura abarenga miliyoni 30 muri Afurika hose, (by’umwihariko abarenga ibihumbi bitatu mu Rwanda) kuva muri 2018-2030, bakabasha kwihangira imirimo no kwivana mu bukene.

MINEDUC, Kaminuza y’u Rwanda n’umuryango VVOB bateganya guhugura abarimu n’abayobozi 5,000 bakorera ibigo by’amashuri 1,300 kugera mu mwaka wa 2021, nyuma yaho nabo bakazajya guhugura abandi bakorana muri ibyo bigo.

Abakozi ba REB hamwe n'abafatanyabikorwa ba Leta mu burezi
Abakozi ba REB hamwe n’abafatanyabikorwa ba Leta mu burezi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nibyiza cyane kuko nanjye ndumurezi gusa mujye mushyira n’ubushishozi mwitangwa ryamanota y’imihigo kuko nabyo harigihe bidakorwa binyuze muri reality murakoze

N ignace yanditse ku itariki ya: 2-12-2019  →  Musubize

Cyane rwose turashimira leta yurwanda uburyo irikongera ireme ryuburezi murwanda, kugira ngo turusheho gutera imbere kandi dusobanutse. Natwe twiteguye kubafasha neza.

Iyakaremye jeanpaul yanditse ku itariki ya: 1-12-2019  →  Musubize

Ni byiza gusa hajye hagenzurwa ko bikorwa mu Mucyo.

Phenias BYIRINGIRO yanditse ku itariki ya: 30-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka