Abarezi bakwiye guhora bahugurwa mu bijyanye n’ikorana buhanga (ICT)

Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri y’abana bafite ubumuga bwo kutumva ntibanavuge cyo mu karere ka Huye, Furere Jean Claude Munyaneza aratangaza ko abarezi bo mu mashuri abanza bakwiye kugira amahugurwa kw’ikoreshwa rya za mudasobwa ahoraho kugirango bahore bajyana n’igihe mu kwigisha abana bashinzwe kurera.

Muri iki kigo ubu haratangirwa amahugurwa ku ikoreshwa rya mudasobwa agenewe abarimu bahakora. Aya mahugurwa atangwa gatatu mu cyumweru akazamara igihe kingana n’ukwezi.

Abarezi b’iki kigo barashima iki gikorwa cyabagenewe kuko babona bazavanamo ubumenyi buvugurura ubwo bari barahawe mu mwaka wa 2007 ubwo leta yashyiragaho gahunda y’amahugurwa ku barezi bose bo mu gihugu. Bavuga ko bari bamaze kwibagirwa ibyo bize mbere kubera ko batabona mudasobwa buri gihe. Hari kandi abari batarinjira mu mwuga w’uburezi ubwo ayo mahugurwa yatangagwa.

Furere Munyaneza avuga ko iyi gahunda yari ikenewe cyane mu kigo cyabo kuko abana barera baba bakeneye ikurikiranwa rihambaye bitewe n’ubumuga bwabo.
Yemeza ko ayo mahugurwa azabafasha kumenya kurushaho amarenga akoreshwa n’ababana n’ubumuga bwo kutumva no kutavuga. Yongeyeho ko bizorohera abarezi kujya bohereza ama raporo ndetse bakazajya babasha no kwikorera indangamanota z’abanyeshuri ubusanzwe zakoreshwaga intoki.

Abarezi bo muri iki kigo baravugako byakabaye byiza buri munyeshuli ahawe mudasobwa igendanwa nk’uko leta yabishyize muri gahunda izi kw’izina rya one laptop per child.

Umuyobozi w’iki kigo kandi yongeye guhamagarira abayobozi b’ibindi bigo by’amashuri abanza ko bagerageza gushaka uburyo bwo kujya bahugura abarezi babo ku ikorana buhanga kuko uburezi butajyanye n’igihe haho bwageza ababuhabwa.

Iki kigo kimaze iminsi gihawe na minisiteri y’uburezi mudasobwa 20. Ubu cyita ku bana bagera ku 156 bose bafite ubumuga bwo kutumva ntibanavuge.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka