Abanyeshuri biga muri COSTE barakekwaho gukora ubusambanyi
Abahungu n’abakobwa biga mu ishuli ryisumbuye rya Collège Saint Emmanuel Hanika (COSTE) ryubatse mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza barakekwaho gukorera ubusambanyi hanze y’ikigo iyo bahawe impushya zo gusohoka (sortie).
Nyuma y’uko hagaragaye ubucuti budasanzwe hagati y’abanyeshuri b’abahungu n’abakobwa, ubuyobozi bw’iryo shuri rya EER Diyoseze ya Shyogwe bwafashe icyemezo ko abahungu b’abakobwa batemerewe gusohokera rimwe.
Abanyeshuri babisobanura muri aya magambo: “ Twabanje kugira ngo nibyo bivugira ariko twatunguwe no kubona abahungu bahabwa uruhushya rwabo rwo gusohoka ikigo n’abakobwa bagahabwa uruhushya undi munsi”.
Tariki 15/07/2012 uruhushya rwo gusohoka ikigo rwahawe abahungu naho abakobwa basigara bakingiranwe mu kigo hanyuma tariki 16/07/2012 rwongera guhabwa abakobwa nta muhungu n’umwe ubivanzemo ngo bajyane.
Ibyo ngo byakozwe bagira ngo bakumire ubusambanyi hagati yabo bushobora kuvuka mu gihe abahungu n’abakobwa basohokeye rimwe ikigo bakajya hirya no hino mu mujyi wa Nyanza hamwe no mu ngo z’abaturage.
Abanyeshuli b’abahungu bavuga ko icyo cyemezo kibangamiye ubwisanzure bwabo ndetse kikanabatandukanya n’abakobwa bigana bavuga ko babaye nka bashiki babo.
Umwe muri abo banyeshuli agira ati: “Njye sinumva uburyo baduha impushya zo gusohoka ikigo ku minsi itandukanye hagati y’abahungu n’abakobwa batuvanguye kandi twiga mu kigo kimwe. Abakobwa n’abahungu turigana mu ishuli tugasangirira hamwe tukabana mu miryango imwe ni kuki mu itangwa ry’uruhushya rwo gusohoka ikigo aribwo badutandukanya?”
Uyu munyeshuli akomeza avuga ko icyo cyemezo kidakumira abafite ingeso y’ubusambanyi kuko bashobora no kujya gusambanwa n’abandi bantu batari abanyeshuli hanze y’ikigo cyangwa bakabonanira mu biruhuko.
Rutagengwa Vincent, umuyobozi w’ishuli rya COSTE-Hanika ahakana ko ntaho ibivugwa n’abanyeshuli bihuriye no gushaka kuburizamo ingeso y’ubusambanyi hagati y’abakobwa n’abahungu biga muri icyo kigo.
Aseka cyane yagize ati: “Ibyo rwose ntabwo aribyo kuko abafite ingeso y’ubusambanyi muri bo bashobora kuyishoramo no mu biruhuko kandi ntacyo twabikoraho nk’ubuyobozi bw’ishuli”.
Icyatumwe abanyeshuli b’abakobwa basohoka ukwabo n’abahungu ukwabo ngo ni uko ibyo bakenera bitandukanye; nk’uko Rutagengwa Vincent, umuyobozi w’ishuli rya COSTE-Hanika yabyemeje.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 17 )
Ohereza igitekerezo
|
Bana mwige, ubundi mwirinde ubukubaganyi kuko ari mwe Rwanda rw’ejo.
Ca fait partie de la formation, s il n y a aucun chapitre qui leur apprend la sexualite ils iront faire leur recherche ailleurs.
Pe ntibifatwe nkaho koko hari ubusambanyi kuko ntakerekana ko buhagaragara gusa nkahantu hari abantu benshi ntihabura utuntu duke nkutu ariko nabyo ntacyabyemeza kuko ntawurabafata nibura ngo bibe byagaragajwe ntanurugero rwatanzwemo bityo numva byagafashwe nkibisanzwe hatabayeho guharabikana
Muraho,
ariko tugejye twemera tuvuge ukuri. Uyu muyobozi arahisha ukuri kandi impamvu atanga ntashingiro ifite. Ngo bakenera ibitandukanye? ikibazo kiri he se? none se iyo tugiye mu isoko duhaha bimwe? wenda yemeye ko bashaka kugabanya ubusambanyi byakumvikana.
Gusa kubaha sortie kuminsi itandukanye siwo muti urambye nkuko bamwe mubanyeshuli babivuga. Babigishe (Guhugura) kuko no mukigo babihakorera. Nonese gufunga inguni ntibikibaho?
Nzaba mbarirwa iby’urubyiruko rwacu. Niba hari ubusambanyi bafashe bangahe? birukanye bangahe?hari igihe ikigo kijenjeka bigaha uryuho ingeso y’ubusambanyi.
Mbaye mbashimiye
Ubuhehesi burabica bigacika mu bigo by’amashuli si aho gusa